Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko hamaze kuboneka abasaga 48 banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi abantu 31 bamaze gupfa.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS, yavuze ko hashize ibyumweru bibiri guverinoma ya RDC itangaje icyorezo gishya cya Ebola, kikaba ari icya mbere kivuzwe mu gihugu mu myaka itatu ishize.
OMS yatangaje ko yatangiye gahunda yo gukingira abakozi bo ku isonga mu buvuzi ndetse n’abantu bose bagaragaweho n’ubwandu cyangwa bahuye n’abanduye, mu ntara ya Kasaï, ahatangajwe icyorezo. Hamaze koherezwa doze 400 z’urukingo rwa Ervebo Ebola muri Bulape, ahatangiriye icyorezo, mu gihe igihugu gifite ububiko bw’zindi doze 2 000.
Kugeza ubu, OMS imaze kohereza toni 14 z’imiti n’ibikoresho by’ingenzi, gushyiraho ikigo cyo kwita ku barwayi cya Ebola, aho abarwayi 16 bari kwitabwaho. Abahanga b’ubuzima mpuzamahanga na bo bamaze koherezwa mu gihugu.
Amakuru mashya agaragaza ko abantu barenga 900 bahuye n’abanduye bamaze gushyirwa ku rutonde no gukurikiranwa. Abantu babiri bari barwaye icyorezo bamaze gukira no gusohoka mu bitaro.
Ebola isanzwe ikomoka mu mashyamba y’inzitane ya Congo, ikaba indwara ikomeye itera umuriro, kuribwa mu ngingo, guhitwa no kuruka, kandi ishobora kuguma mu mubiri w’uwakize ikagaruka nyuma y’imyaka.
Mu gihe ibihugu mpuzamahanga biri maso, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) cyavuze ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Leta zunze ubumwe z’Amerika cyangwa hanze ya Congo, kandi ko ingano y’icyago cyo gukwirakwira mu mahanga iri hasi cyane.


