Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w’u Rwanda cyafunze

887 0

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.

Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka w’u Rwanda–Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.

Nk’uko bitangazwa mu baruwa yasinywe na Col. Nzirubusa, uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze akibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga.

Kuri ubu ari mu maboko ya polisi ya Kirundo, aho iperereza rikomeje.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziravuga ku bivugwa n’Igisirikare cy’u Burundi.

 

SOURCE: SK FM

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *