Bugesera : Ikigo Home of Dreams kizafasha kuzamura impano z’amagare cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo

591 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, Nibwo Ikipe yo mu gihugu cya Islael yitwa Israel Premier Tech, yafunguriye mu kigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) Community Center, giherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, umushinga wiswe “Home of Dreams”, ugamije kuzamura impano z’urubyiruko mu mukino w’amagare.

Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi batandukanye barimo, Minisitiri wa Siporo Hon.Nelly Mukazayire, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na bamwe mu bagize Ubuyobozi bwa UCI.

Shaul Hatzir, Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, wagize igitekerezo cyo gufungura ikibuga cy’amagare “The Field of Dreams”, atangaza ko yabikoze ashaka gushyigikira impano z’urubyiruko rw’u Rwanda akaba yaratekereje gahunda irenze imyitozo gusa, aho azashyiraho uburyo buhamye bwo gushyigikira abakinnyi b’amagare bifuza gutera imbere.

Agira ati” Uyu mushinga si gahunda yo kwigisha gutwara igare gusa, ahubwo ni urufatiro rw’abazaba abakinnyi bakomeye ejo hazaza. Muri Winner Rwanda twemera gushora imari mu hazaza h’urubyiruko, tubaha ibikoresho n’amahirwe yo kugera ku nzozi zabo haba mu mikino cyangwa mu buzima busanzwe.”

Gasore Serge washinze akaba na nyiri Gasore Serge Foundation, yatangaje ko ibyakozwe byose ari ingenzi kuri buri wese bitewe nuko nk’ibibuga by’amagare bihari byitorezwamo abana mu buryo bworoshye kandi bugamije kumenya no gusobanukirwa neza ibijyanye n’umukino w’Amagare.

Ikindi kandi ni uko yavuze ko iki kigo kirimo ibibuga bitandukanye birimo icyo bacamo basimbuka kubera imigunguzi ku buryo bibafasha kumya gutwara igare mu buryo butandukanye dore ko buri Cyumweru haza kwitoreza abana basaga 500 ku buntu, aho bahasanga umutoza ubukarukirana.

Ati” Byatunejeje, ibyakozwe byose ni ingenzi cyane, tunaboneraho gushimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ababigizemo uruhare bose. Hano dufite ibibuga by’igare bitandukanye birimo icyo bakoreramo imyitozo bagenda basimbuka kubera imigunguzi bikabafasha kumenya gusimbutsa igare, kurikatisha no kurimenya byimbitse, Hano buri Cyumweru haza kwitoreza abana basaga 500 ku buntu, batozwa n’umutoza mwiza kandi ubisobanukiwe neza”.

Minisitiri wa Siporo, Hon. Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo yashimiye abagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere siporo ndetse anasaba abana batorezwa umukino w’amagare kuri iki kibuga, kwizera impano zibarimo, gukora cyane no kurangwa n’ikinyabupfura.

Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira cyane abagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere siporo, nanaboneraho gusaba abana mutorezwa kuri iki kibuga umukinbo w’amagare gukomeza gushyiramo imbaraga, kwizera impano zanyu ko zizabageza kuri byinshi nk’iterambere”.

Umuryango w’Ubugiraneza” Gasore Serge Foundation” isanzwe itegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa ‘20 kilomètres de Bugesera’ buri mwaka, ufite ivuriro ritanga serivisi z’ubuvuzi ryatashywe ku wa 14 Ukuboza 2023, ikigo cy’amashuri y’incuke , amashuri abanza, amashuri yisumbuye ndetse hakanigiramo amasomo y’imyuga nko kudoda no kwihangira imirimo.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *