Umuhanzi Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki nyuma yaho mukwezi kwa gatandatu uyu mwaka yari yateguje abakunzi album ye ya mbere yise “In2Stay” ariko ntibukund akuri ubu yamaze gutangaza amazina y’indirimbo ziriho .
Icyo gihe uyu muhanzi yatangaje y’uko iyo album yagombaga kujya hanze kubera ko imyiteguro yo kuyishyira hanze yose yari yararangiye ariko haje kuzamo akabazo ko kubura Shene ya Youtube yanyuzagaho ibihangano bye bituma aba abisubitse kugira abanze abicyemure nubo byaje kurangira uyu muhanzi afunguye indi ubu ari kunyuzaho ibihangano bye.
Nyuma yo gufungura indi shene Afrique n’ikipe imufasha mu kazi ke buri munsi ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane abinyujie ku mbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze urutonde rw’indirimbo 14 akaba yanahise atangaza ko izajya hanze ku tariki ya 28 Ukwakira 2025 iyi album iriho collabo 5 aho harimo 3 zo muri Uganda ,imwe y’I Burundi nindi yo mu Rwanda .
Afrique ubwo yateguzaga iyi album yavuze ko yayise “In2Stay” ari uko agitangira kumenyakana hari abamuteze iminsi bavuga ko atazamara kabiri. Ati “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi, ko ntazatinda mu muziki ubu nkaba nkirimo kandi ntaho nzajya.”
Afrique Kandi ntiyibagiwe gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi album ibashe gukorwa neza akaba yarashimiye kandi ba Producer Loader,Niz Beatz,Phatom,Pastor P,Santana Sauce ,Bangar Boi,Kompressor ,Mamba ,Evydecks,Winner,Skills,Vibe ,Yeweeh,Bob ,Balamu vybz ndetse n’abahanzi nka Drama T ,Elijah Kitaka,Magna Romeo ,Bushali ,MudraD Viral
Afrique yatangiye umuziki mu 2020 amenyekana mu ndirimbo yise ‘Agatunda’ yamwubakiye izina. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda mu gisekuru gishya.
Kugeza ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album ye ya mbere yise “Sana”. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Loader, naho amashusho akorwa na Fayzo.





