Umukandida Utavuga rumwe n’ubutegesti bwa Leta ya Uganda Robery Kyagunyi uzwi nka Bobi Wine arashinja Leta kumubangamira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza agafungirwaho imihanda ubwo yajya kwiyamamaza mu karere ka Kabalore
Bobi Wine n’abarwanashayaka be mu ishyaka rya NUP ubwo bari mu nzira kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025 twafungiweho imihanda ubwo twajya kwiyamamaza aho buuje amakamyo menshi yuzuye abapolisi n’abasirikare ngo tudatatambuka .
Abinyujije kuri X yagize ati “Twahagaritswe rwagati mu muhanda ugana aho tugiye kwiyamamariza, nko mu minota 10 uvuye aho turi. Polisi yifuza ko dukoresha imihanda y’ibyaho ishobora kudufata amasaha abiri ngo tugereyo. Mu bihe bishize twahuye n’imbogamizi mu rugendo rugana mu Karere ka Bunyangabu, byatumye tunanirwa kugera ku bantu bacu mu gihe cyari giteganyijwe. N’ubu turacyabotiriwe hagati mu muhanda ugana Kabalore mu gihe igihe cyo kwiyamamaza cyenda kurangira.”
Ubundi butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko bahagaritswe mu muhanda kuva saa Cyenda z’amanywa kugeza Saa Moya bagihagaze, nyamara igihe cyo kwiyamamaza cyarenze.
Kyagulanyi amaze iminsi agaragaza ko inzego z’umutekano zihohotera abarwanashyaka be baba bagiye kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ku wa Gatandatu ubwo yerekezaga muri Gulu na bwo abapolisi n’abasirikare babahagaritse mu nzira, Kyagulanyi ahitamo kugenda n’amaguru. Abayoboke be bajyanye na we ariko imvururu zabaye zatumye abashinzwe umutekano bakubita abaturage benshi bizingira kuri Bobi Wine, na bwo inkoni ikomeza kurisha.
Komisiyo y’Amatora ya Uganda yasabye Polisi gukora iperereza ku bikorwa by’urugomo no gukubita abayoboke b’umukandida Bobi Wine.





