Ubuzima bw’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa bwa Uganda Kizza Besigye kuri ubu ufungiye kuri Gereza ya Luzira mu mujyi wa Kampala burageramiwe nyuma yahoo ajyanywe kwa muganga Arembye nkuko bitangazwa n’ishyaka rye rya Politiki
Ubuyobozi bw’ishyaka rye People’s Front For Freedom kuri uyu wa kabiri ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga ryatangaje ko ubuzima bw’umuyobozi waryo Dr Kizza Besigy bukomeje kugenda bumera nabi aho afungiye.
Nk’uko iryo shyaka ribitangaza, Kizza Besigye yakuwe muri gereza ya Luzira ajyanwa mu ivuriro ryo i Kampala mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira uwa Kabiri, kubera ko ubuzima bwe bwari bukomeje kuzamba.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 69 wafunzwe kuva mu Ugushyingo 2024 muri gereza ikomeye yo mu murwa mukuru. Ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa bwa Perezida Museveni , akaba ategereje kuburanishwa ku cyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha we avuga ko ari icya politiki kigamije kumucecekesha.
Muri iryo tangazo ishyaka rye ryasabye ku wa Kabiri ko uyu munyapolitike yahabwa uburengazira bwo kubonana n’abaganga be bwite ndetse n’umuryango bakaba aribo bamwitaho,bakanemererwa kumusura nta nkomyi,
Ishyaka PFF rivuga ko uyu munyapolitiki “yimwa uburenganzira bwe bwo kuvurwa mu cyubahiro”.agomba
Ku ruhande rwa gereza ya Luzira , umuvugizi wayo yahakanye ko ubuzima bwa Besigye butameze nabi , avuga ko kujyanwa kwa Besigye kwa muganga nijoro byari gusa “isuzuma risanzwe ry’ubuzima”.
Kizza Besigye ni muganga wahoze mu gisirikare cya Uganda , wanabaye umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), ryari ryarabaye ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu.
Mu myaka yashize Besigye yari muganga wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, ariko nyuma ahinduka umwanzi ukomeye wa politiki.
Dr Kizza Besigye yiyamamarije umwanya wa perezida inshuro nyinshi, aho aheruka mu 2016, mbere yo gutangaza ko amatora atakigira umumaro mu gihugu kiyoborwa n’umuyobozi w’igitugu ushingira ku gisirikare kugira ngo agume ku butegetsi.
Iki kibazo cye gikomeje guteza impungenge nyinshi ku burenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa politiki muri uganda, mu gihe abaharanira demokarasi basaba ko ubuzima bwa Kizza Besigye burindwa kandi akitabwaho byihuse.


