Uganda :Umunyapolitike Kizza Besigye yajyanywe mu bitaro

67 0

Ubuzima bw’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa bwa Uganda  Kizza Besigye kuri  ubu ufungiye  kuri Gereza ya Luzira  mu mujyi wa Kampala burageramiwe nyuma yahoo ajyanywe kwa muganga Arembye nkuko bitangazwa n’ishyaka rye  rya Politiki

Ubuyobozi  bw’ishyaka rye People’s  Front For Freedom kuri uyu  wa kabiri ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga  ryatangaje ko ubuzima  bw’umuyobozi waryo  Dr  Kizza  Besigy bukomeje kugenda bumera  nabi aho afungiye.

Nk’uko iryo shyaka ribitangaza, Kizza Besigye yakuwe muri gereza ya Luzira ajyanwa mu ivuriro ryo i Kampala mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira uwa Kabiri, kubera ko ubuzima bwe bwari bukomeje kuzamba.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 69 wafunzwe  kuva mu Ugushyingo 2024 muri gereza ikomeye yo mu murwa mukuru. Ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa bwa Perezida Museveni , akaba ategereje kuburanishwa ku cyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha we avuga ko ari icya politiki kigamije kumucecekesha.

Muri  iryo  tangazo ishyaka rye ryasabye ku wa Kabiri ko uyu munyapolitike yahabwa uburengazira bwo  kubonana n’abaganga be bwite  ndetse n’umuryango bakaba aribo bamwitaho,bakanemererwa kumusura nta nkomyi,

Ishyaka PFF  rivuga ko uyu munyapolitiki “yimwa uburenganzira bwe bwo kuvurwa mu cyubahiro”.agomba

Ku ruhande rwa gereza ya Luzira , umuvugizi wayo yahakanye ko ubuzima bwa Besigye butameze nabi , avuga ko kujyanwa kwa Besigye kwa muganga nijoro byari gusa “isuzuma risanzwe ry’ubuzima”.

Kizza Besigye ni muganga wahoze mu gisirikare cya Uganda , wanabaye umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), ryari ryarabaye ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu.

Mu myaka yashize  Besigye yari muganga wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, ariko nyuma ahinduka umwanzi ukomeye wa politiki.

Dr Kizza Besigye yiyamamarije  umwanya wa perezida inshuro nyinshi, aho aheruka mu 2016, mbere yo gutangaza ko amatora atakigira umumaro mu gihugu kiyoborwa n’umuyobozi w’igitugu ushingira ku gisirikare kugira ngo agume ku butegetsi.

Iki kibazo cye  gikomeje  guteza impungenge nyinshi ku burenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa politiki muri uganda, mu gihe abaharanira demokarasi basaba ko ubuzima bwa Kizza Besigye burindwa kandi akitabwaho byihuse.

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *