Kevin Montana yateguje imishinga myinshi muri uyu mwaka 2026

50 0

Umuhanzi Kevin Montana ukunze uzwi nka King Of Amapianno ukomeje  kwigaragaza cyane mu gihe gito  atangiye umuziki we nyuma yo gukora zimwe  mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi yahishuye  ko  uyu mwaka  wa 2026 yahinduye imikorere kandi afite  imishinga myinshi agiye gukora .

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa KIGALIHIT  Kevin Montana yamutangarije ko umwaka ushize yakoze indirimbo nyinshi cyane hano mu gihugu hagati ariko ubu  yatangiye imishinga mishya harimo iyo agoimba gukorera hanze y’Igihugu harimo iyo azakorana n’abahanzi  bo muri Tanzania ndetse nabo mu Rwanda kugira  ngo umuziki nyarwanda kumeze kwaguka hano  mu karere

Yakomje agira ati “Uyu mwaka ni umwaka wo gukora  cyane kuko  ubu natangiye umushinga w’indirimbo nyinshi zirimo abahanzi bashya ndetse  n’abandi muzi nka Urban Boys dufitanye  indirimbo nshya  izajya hanze mu minsi ndetse  nabo muri  Tanzania .

Yagize ati: “Hari n’ibitaramo mfite nzakorera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Gashyantare. Nzataramira Dar es Salaam ndetse na Arusha, ariko amatariki nyayo azatangazwa vuba.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yifuza gukorana n’umuhanzi Ali Kiba, aho afite gahunda yo gukorana indirimbo mu minsi iri imbere. Kevin Montana yavuze ko ibijyanye n’iyi ndirimbo bagiye gukora bazabitangaza igihe bibaye byizewe.

Kevin Montana yashinze izina rye mu njyana ya Amapiano mu Rwanda, aho abona ko ari we “mwami w’iyi njyana” bitewe n’indirimbo zifatika yasohoye ndetse n’uburyo yahuza abahanzi batandukanye.

Ati: “Nkunda gukora indirimbo zihuza abahanzi b’injyana zitandukanye. Ibi bituma indirimbo zanjye zigira umwihariko kandi zikumvikana neza ku bantu bose.”

Mu mwaka ushize, Kevin Montana yatanze umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda, asohora indirimbo zifite ibihangano bitandukanye, zirimo: Sava Tresbien yakoranye na Social Mula, Zamuka, Abanzi yahuriyemo na Ish Kevin, Ndi hano, ‘Twendeleye’ yakoranye na Green P, Khalfan, Bull Dogg n’abandi

Kevin Montana kandi yatangaje ko muri Werurwe 2026, azasohora Album ye ya mbere, izaba ikubiyemo indirimbo zinyuranye yasohoye mu bihe bitandukanye ndetse n’izindi nshya.

Iyi Album izaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe mu muziki, aho azaba ari kwerekana ubushobozi bwe bwo guhanga no guhuza abahanzi batandukanye.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *