Minisitiri Utumatwishima yanejejwe n’imyambarire ya Doja Cat, anenga abayibasiye

324 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yamenyesheje abanenze imyambarire y’umuhanzi Doja Cat ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa se Inteko y’Umuco.

 

Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye ataramiye Abanyarwanda muri B.K Arena binyuze mu bitaramo bya MoveAfrika, abenshi banyurwa n’ibihangano bye birimo ‘B*tch I’am Cow’, ‘Paint the Town Red’ na ‘Say So’.

Ibitaramo bya MoveAfrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen, utumira ibyamamare mu muziki ku rwego rw’Isi kugira ngo bitaramire abaturage bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda.

Akenshi mu gihe iyo mu Rwanda habaye ibitaramo by’umuziki utari uramya cyangwa uhimbaza Imana, Abanyarwanda bayoboka imbuga nkoranyambaga bakajya impaka ku myambarire, yaba iy’abafana cyangwa abahanzi.

Nubwo Abanyarwanda benshi bemeza ko Doja Cat yitwaye neza ku rubyiniro, bamwe bamurebeye mu ndorerwamo y’imyambarire yagaragazaga igice kinini cy’amatako ye, bagerageza kubisanisha n’umuco nyarwanda.

Hari abatangiye kwibaza niba umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwandakazi na we atazambara nka Doja Cat, agafatwa nk’uwishe umuco nyarwanda avuye ku rubyiniro. Hari abagiye kure bahamya ko umuco uri mu kaga.

Minisitiri Utumatwishima yasubije ko Abanyarwanda bakwiye kuzamura imyumvire, bakamenya ko umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe kandi ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa Inteko y’Umuco.
Ati “Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwandakazi uzigana imitaramire nk’iya Doja Cat azaba ataratojwe.

Amala Ratna Zandile Dlamini uzwi mu muziki nka Doja Cat yaraye ataramiye Abanyarwanda, biratinda

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko Doja Cat yataramiye Abanyarwanda bijyanye n’ubuhanzi bwe

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *