Général Abdel-Fattah Burhan yagiriye urugendo muri Arabie Saoudite

83 0

Général Abdel-Fattah Al-Burhan yagiriye uruzinduko muri Arabie Saoudite, ahura n’Igikomangoma  Mohammed ben Salmane

Umuyobozi w’ingabo za Sudan akaba anayoboye Inama Nkuru y’Igihugu  Géneral Abdel Fattah al-Burhan, yageze ku wa Mbere mu mujyi wa Jeddah muri Arabiya Sawudite, mu ruzinduko rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu gihugu cye.

Mu gihe ari muri uru ruzinduko, Abdel Fattah al-Burhan yahuye na igikomangoma cy’umurage cya Arabiya Sawudite , Mohammed Bin Salman, bagirana ibiganiro byibanze ku ntambara imaze imyaka irenga itatu ibera muri Sudan.

Ibiganiro ku mutekano wa Sudan

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Arabiya Sawudite , impande zombi zashimangiye akamaro ko kurinda umutekano n’ituze bya Sudan, kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse no kurinda ubumwe n’ubwigenge bwacyo

Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru bo mu bwami bwa Arabiya Sawudite , bigaragaza uburemere bw’iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.

Arabiya Sawudite isanzwe ifite uruhare mu gushaka ibisubizo by’amahoro muri Sudan.

Mu mwaka wa 2023, yakiriye ibiganiro hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces (FSR), nubwo bitagejeje ku masezerano arambye yo guhagarika imirwano.

Intambara yo muri Sudan ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’ubukungu, abaturage benshi bakaba barahungiye mu bindi bihugu cyangwa bagasigara mu buzima bugoye.

Uru ruzinduko rwa Abdel Fattah al-Burhan rufatwa nk’intambwe nshya mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo, nubwo inzira igikomeye.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *