Spice Diana yiyunze n’uwo yari yarafatiriye ibyuma

87 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yatangaje ko yababariye umwe mu bategura ibitaramo muri Uganda yari aherutse gufatira ibyuma bye, nyuma y’uko yari yanze kumwishyura amafaranga ye yose.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Bukomansimbi.

Icyo gihe ubwo Spice Diana yari ku rubyiniro, yahagaritse kuririmba avuga ko agiye gufatira ibyuma by’uwateguye icyo gitaramo kuko yanze kumwishyura amafaranga ye yose ndetse icyo gihe niko yabigenje kuko yapakiye ibikoresho by’abo birimo mudasobwa n’ibindi.

Uwagiteguye yasobanuye ko habayeho kutumvikana hagati ye n’abamuhaye aho igitaramo cyabereye, gusa avuga ko yasabye imbabazi Spice Diana kuko nawe yari ku gitutu kirenze imitekerereze ye.

Spice Diana yabwiye itangazamakuru ko yamaze kumubabarira kuko yamwishyuye amafaranga ye yose.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Umuryango wa Bobi Wine wahunze Igihugu

Posted by - February 19, 2026 0
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatangaje ko umugore we n’abana bahunze igihugu” kubera ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’inzego…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *