Ghetto Kids bashobora kubura amahirwe yo kubyina mu gikombe k’Isi

82 0

Itsinda ry’abakinnyi ryo muri Uganda rizwi nka ‘Ghetto Kids’, rishobora gutakaza amahirwe bari babonye yo kuzabyina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nk’uko bari batumiwe na Shakira ngo bazaze kumufasha ku rubyiniro.

Izi mpungenge zaje nyuma y’uko bigaragaye ko muri Uganda naho hamaze kugera icyorezo cya Ebola cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri imipaka ihuza Ibi bihugu byombi ikaba yamaze gufungwa.

Ibi byahuriranye n’uko kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ingamba zikumira abantu baturutse muri Uganda, DR. Congo na Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibi byatumye abantu bagira impungenge ko mu gihe iki cyorezo cyakomeza gufata intera, gishobora gutuma aba bana bangirwa kujya muri Amerika.

Icyakora nubwo bimeze gutyo, Dauda Kavuma ureberera inyungu Ghetto Kids, yavuze ko bagifite icyizere ko bizagenda neza.

Ati “Twizeye ko byose bizagenda neza. Hamwe n’ubuntu bw’Imana, nta kidashoboka.”

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi biteganyijwe ko uzaba tariki 19 Nyakanga 2026, kuri MetLife stadium mu Mujyi wa New Jersey.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *