ZACU Tv igiye gutangira kwerekana Seri nshya ya BACKSTAGE

103 0

Ku nshuro ya mbere, hagiye kujya hanze seri nshya y’uruhererekane yitwa Backstage, igaruka ku buzima bw’urubyiruko, inzozi zo kuba ibyamamare binyuze mu muziki ndetse n’imbogamizi zo gukurikira ibyo umuntu akunda.

Iyi seri yakozwe na ZACU Entertainment ku bufatanye na Cinedopest, iyoborwa na Yves Mizero Wayeem. Ku ntangiriro, ‘Backstage’ igiye gutangirana ibice 25, buri kimwe gifite iminota 26.

Mu bakinnyi b’imena bayigaragaramo harimo Gatesi Divine Kayonga, Saranda Umutoni Oliva, Shemaryimanzi Dwayne, Abayisenga Patrick, Umutoni Josiane na Eliane Irakoze.

Iyi filime ishingiye ku nkuru ya Gina Rurangwa, umukobwa w’imyaka 20 ufite impano idasanzwe yo kuririmba ariko ubaho mu gitutu cy’umuryango ushaka ko yubaka ubuzima bufite icyerekezo gitandukanye n’umuziki.

Ubuzima bwe butangira guhinduka nyuma yo guhura na Jeremy, umusore ukunda umuziki ndetse ufite inzozi zo kuzaba ‘producer’ ukomeye. Uko bagenda basangira inzozi, urukundo ndetse n’ibibazo by’ubuzima, ni ko Gina agenda abona imbaraga zo gukurikira icyo umutima we ushaka.

‘Backstage’ inakomoza ku buzima bwo muri Kaminuza, urukundo, guhemukirana, amabanga yo mu miryango ndetse n’igitutu urubyiruko ruhura na cyo mu gukurikira inzozi zarwo.

Mu kiganiro kigufi ku itegurwa ry’iyi seri, Yves Mizero Wayeem yavuze ko Backstage ari imwe muri seri zateguwe mu buryo bwihariye kugira ngo abantu babashe kwibonamo.

Ati “Twashatse gukora inkuru iri hafi y’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko. Hari benshi bafite impano ariko bakazitererana kubera ubwoba cyangwa igitutu cy’imiryango. Twizeye ko abantu benshi bazirebera muri Gina na bagenzi be muri iyi seri.”

Frank Kanyamurera ushinzwe gutangaza porogaramu ZACU TV yatangaje ko iyi shene itazasiba gushyira imbaraga mu kuzana inkuru zigezweho kandi zigaragaza impano z’Abanyarwanda.

Yasoje ahamagararira abanyarwanda kutazacikwa n’igice na kimwe cya ‘Backstage’ kuko izajya itambuka kuva tariki ya 08 Kamena, buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 19h00 ndetse no saa 21h30, kuri ZACU TV.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *