Kuri uyu munsi, igisirikare cya Israel cyatangaje ko misile nyinshi zarashwe ziturutse muri Iran zerekeza muri Israel, bituma sirene z’umutekano zumvikana mu mujyi wa Haifa no mu bice byo mu majyaruguru y’igihugu.
Ni mu gihe Israel yagabye igitero mu nkengero z’umujyi wa Beirut muri Lebanon, cyahitanye abantu babiri ndetse gikomeretsa nibura abandi 20, barimo abana bane.
Muri Iran, abayobozi bakomeje kuburira ko bazihorera nyuma y’ibitero bya Israel, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugenda biguru ntege.
Hagati aho, muri Gaza, ibitero bya Israel byahitanye nibura Abanyapalestine 13 kuva mu gitondo, nubwo hakomeje ibiganiro byo gushaka uburyo habaho agahenge karambye.
Muri Amerika, Perezida Donald Trump akomeje kuvuga ko ibiganiro by’amahoro bishobora gutanga umusaruro, ariko hari impungenge ko intambara ishobora kongera gukara mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.


