Abakunzi b’imyidagaduro n’abakunda gusohokana n’inshuti zabo nyuma y’akazi bafite impamvu yo kwitegura ibihe byiza, kuko kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 bibaza ari ibishyuye kwa Didy D’Or Lounge .
Ni mu mugoroba udasanzwe bise Golden Hour Thursday” aho abazahasohokera bose bazagezwaho umuziki ugezweho na DJ Niyem
Nkuko twabitangarijwe na Dj Niyem ubwe yadutangarije ko icyo gikorwa kizatangira mu masaha ya Nimugoroba kuva kw’isha ya saa kumi n’Ebyiri kugeza mu masaha akuze .
DJ Niyem, umwe mu ba DJ bamaze kubaka izina hano mu ruganda rw’imyidagaduro mu kuvanga imiziki itandukanye ikanyura benshi, ni we uzaba ayoboye uyu mugoroba.
Biteganyijwe ko azacuranga indirimbo zigezweho ndetse n’izakunzwe mu bihe bitandukanye, hagamijwe gutuma abitabiriye baryoherwa n’ikirori kuva gitangiye kugeza kirangiye.
Nkuko twabitangarijwe nabateguye uwo mugoroba batangaje ko hari n’inyongera yihariye ku bazakitabira, aho hazatangwa igabanyirizwa rya 10% ku biribwa n’ibinyobwa bizaba bitangwa muri uwo mugoroba.
Ni amahirwe azafasha abashyitsi kwidagadura no gusangira n’inshuti zabo ku giciro cyoroheje.
Mu myaka ishize, ibikorwa nk’ibi byagiye bikurura urubyiruko n’abakunzi b’ahantu ho kuruhukira nyuma y’akazi, kuko bitanga umwanya wo guhura, kuganira no kwishimira umuziki mwiza mu mwuka utuje kandi ushimishije.
Iki gikorwa kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) muri Didy D’Or Lounge iherereye i Kiyovu hafi y’inyubako ya RURA.
Ni umwe mu mugoroba utegerejwe n’abakunzi b’umuziki, aho bazahabwa amahirwe yo kwidagadura mu buryo bwihariye nyuma y’umunsi w’akazi.
Didy D’Or Lounge ikomeje kwagura ibikorwa byayo byo kwakira ibitaramo n’amaserukiramuco atandukanye agamije guteza imbere imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali.
“Golden Hour Thursday” ni kimwe mu bikorwa bishya byitezweho guha abitabiriye ibyishimo bidasanzwe, binyuze mu muziki, amafunguro meza n’serivisi zinoze.



