Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, hateganyijwe urugendo rwihariye rwa Bunyonyi Lake Trip ruzahuza urubyiruko , ruzava i Kigali mu Rwanda rugana ku Kiyaga cya Bunyonyi giherereye i Kabale muri Uganda.
Iki gikorwa kizayoborwa na Mc Nario uri mu bamaze kumenyekana mu gutegura ibiroro hano mu Rwanda cyateguwe na Iwacu Tours and Travel Agency ku bufatanye na Club Monalisa Kabale, kikaba kigamije guha abakunzi b’ubukerarugendo n’imyidagaduro umunsi wuzuye ibyishimo, kuruhuka no gusabana.
Nkuko twabitangarijwe na Mc Nario uri muteguye urwo rugendo yadutangarije ko binyuze muri iyi gahunda, abazitabira bazagira amahirwe yo gusura kimwe mu biyaga bizwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba kubera ubwiza bwacyo n’imisozi igikikije.
Lake Bunyonyi ni ikiyaga kizwiho amazi atuje, ibirwa byinshi ndetse n’ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.
Abasura iki kiyaga bakunze kwishimira gutembera mu bwato, kureba inyoni zitandukanye no kuruhukira mu mwuka mwiza w’ibidukikije.
Nkuko twakomeje kubitangarizwa n’abateguye uru rugendo batangaje ko umuntu umwe azishyura ibihumbi 80 Frw, mu gihe abazagenda ari abashakanye cyangwa babiri bazishyura ibihumbi 150 Frw.
Muri ayo mafaranga harimo serivisi zitandukanye zirimo:Ingendo zo kuva i Kigali no kugaruka ,Ifunguro rya saa sita ,Gutembera mu bwato ,Igitaramo cya Silent Disco,Kurara ijoro rimwe.
Naho After Party izabera muri Club Monalisa i Kabale kamwe mu tubyiniro dukunzwe cyane muri uwo mujyi
Iki gikorwa kizanasusurutswa na MC Nario n’inshuti ze, bazayobora gahunda zitandukanye zo gususurutsa abazitabira kuva urugendo rutangiye kugeza rurangiye.
Abifuza kwiyandikisha bashobora kwishyura bakoresheje: MoMo Pay: 123255 cyangwa Bank Account: 100186686327
Mu gihe bakeneye ibisobanuro birambuye, bashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250 781 612 123, ari na nimero ikoreshwa na Iwacu Tours and Travel Agency.
Biteganyijwe ko uru rugendo ruzahuza urubyiruko, imiryango n’abakunda gutembera, rukabaha amahirwe yo gusohoka mu buzima bwa buri munsi bakishimira ubwiza bwa Lake Bunyonyi, imyidagaduro n’ubusabane mu gihugu cya Uganda.
Ni kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bwambukiranya imipaka bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubukerarugendo n’imibanire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda.



