Uganda: Kizza Besigye yanze kunganirwa n’abavoka yashyiriweho n’urukiko

49 0

Umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, yongeye kwamagana uburyo urubanza rwe rurimo kuburanishwa, yanga kwemera kunganirwa n’abavoka yashyiriweho n’urukiko nyuma y’uko abavoka yari yaritoranyirije bamwe bafunzwe abandi bakabuzwa kwinjira muri Uganda.

Besigye w’imyaka 70 y’amavuko, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanganye cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, afungiye muri uganda kuva mu mpera za 2024, nyuma y’uko avuga ko yashimuswe ari i Nairobi muri Kenya akagezwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu, Besigye yanze urutonde rw’abavoka bemewe na Leta urukiko rwamusabye guhitamo kugira ngo bamwunganire mu rubanza aregwamo icyaha cyo kugambanira igihugu.

Yabwiye urukiko ko yari afitiye icyizere cyuzuye itsinda ry’abanyamategeko yari yarahisemo, bityo ko adashobora kwemera kunganirwa n’abavoka yahawe ku gahato.

Yagize ati: “Twari dufitiye icyizere cyuzuye ubushobozi bw’itsinda ry’abanyamategeko twari twihitiyemo.”

Iki kibazo cyatangiye gukomera nyuma y’uko umwe mu banyamategeko be bakuru, Erias Lukwago, yatawe muri yombi n’ingabo za UPDF mu kwezi gushize agafungwa. Undi munyamategeko we mukuru, Martha Karua, we yabujijwe kwinjira ku butaka bwa Uganda n’inzego z’abinjira n’abasohoka.

Umucamanza yavuze ko Besigye ahawe ibyumweru bibiri byo kongera gutekereza niba yemera abo bavoka yashyiriweho na Leta, ahita asubika urubanza kugeza ku wa 29 Nyakanga.

Umwe mu banyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza, yavuze ko uburyo abunganizi ba Besigye bafashwemo bugaragaza ko uburenganzira bwe bwahonyowe.

Yagize ati: “Abavoka Besigye yihitiyemo bamwe birukanywe mu gihugu, abandi barashimutwa cyangwa baterwa ubwoba.

Urukiko rwahindutse igikoresho cy’ubutegetsi aho kuba urwego rugenzura ko amategeko yubahirizwa.”

Ibi bibaye mu gihe Uganda ikomeje kuvugwamo gukaza igitutu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Mu mezi ashize, ingabo zafunze abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamategeko ndetse hafungwa n’ikigo gikomeye cy’itangazamakuru.

Perezida Museveni w’imyaka 81, umaze imyaka irenga ine ayobora Uganda, amaze iminsi agaragara gake mu bikorwa bya Leta nyuma yo kongera gutsinda amatora ya perezida.

Muri iki gihe, umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugira ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.

Besigye afite amateka yihariye muri politiki ya Uganda. Mu myaka ya 1980 yabaye umuganga wa Museveni igihe bombi bari mu mutwe w’inyeshyamba warwanaga kugeza ufashe ubutegetsi.

Nyuma baje gushwana mu bya politiki, maze Besigye yiyamamariza umwanya wa Perezida inshuro nyinshi, ariko buri gihe ibikorwa bye bikaba byaragiye bihura n’igitutu gikomeye cy’inzego z’umutekano.

Ku wa Mbere, ubwo urubanza rwatangiraga, Besigye yabwiye urukiko ko atizeye ko azaruburanishwa mu buryo buboneye.

Yagize ati: “Turabizi ko uru rubanza rutazaba ruboneye. Uburenganzira bwacu bwarahonyowe kandi amategeko ntiyubahirizwa. Ntidushaka gukomeza kugira uruhare muri uru rubanza.”

Mu ntangiriro, Besigye yari yarashyikirijwe urukiko rwa gisirikare, ariko nyuma Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda rwanzuye ko kuburanisha abasivili mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’Itegeko Nshinga, bituma dosiye ye yimurirwa mu rukiko rusanzwe.

Urubanza rwagombaga gutangira muri Nzeri 2025, ariko rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi kubera ko Ubushinjacyaha bwatinze gutanga ibimenyetso byabwo. Hagati aho, Besigye yakomeje gutakaza abamwunganira mu mategeko, ibintu avuga ko byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.

Uyu munyapolitiki akomeza no kuvuga ko yimwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo no kubona ubuvuzi bukwiye, ibintu bikomeje guteza impungenge imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abakurikirana uko ubutabera bukora muri Uganda.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *