Durban City FC yabenze Byiringiro Lague washakaga kuyerekezamo

10 0

Byiringiro Lague yimwe amasezerano yo gukinira Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, kuko ari ku rwego rwo hasi, gusa ari gushaka indi kipe yamugirira icyizere.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bo Police FC yatandukanye na bo muri Kamena 2026, atari uko ari ku rwego rwo hasi, ahubwo ari imyitwarire mibi yamugaragaragaho hanze y’ikibuga.

Mu gushaka amakipe yamugirira icyizere, yagiye muri Afurika y’Epfo mu biganiro bya nyuma na Durban City, ariko anakora igerageza ngo barebe urwego rwe.

Amakuru avuga ko urwego rwe rutashimwe n’abatoza ba Durban City iheruka kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, bayobowe na Khalil Ben Youssef, bahitamo kumusezerera ngo ashakire ahandi.

Uyu mukinnyi waragaragaje kenshi ko asanga Shampiyona y’u Rwanda iri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’urwo yifuza, ari gushakira andi mahirwe muri Jwaneng Galaxy F.C. 

Iyi kipe yo muri Botswana, ni yo iherutse kujyamo undi mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Byiringiro Gilbert, wakiniraga APR FC.

Byiringiro ni umukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC. Yakiniye andi makipe arimo Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *