Ross Kana agiye guhurira mu gitaramo n’abakunzi be Muri Claucy Bar &Resto

292 0

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ross Kana  agiye  gutaramira bakunze  be basohokera  muri Claucy Bar&Resto mu gitaramo kizamuhuza n’abafana be n’abakunzi b’umuziki bamukurikirana kuva  yatangira urugendo rwe rw’imyaka amaze mu muziki

Uyu muhanzi umaze kwigarurira Imitima ya  benshi binyuze mu bihangano bye byuje  ubuhanga n’inyandiko  zifite  ubutumwa agiye  gukora icyo gitaramo mu rwego kwegera abafana be mu mujyi wa Kigali.

Uyu  muhanzi ni  ubwa mbere azaba agiye kubyinira muri aka kabyiniro ka Claucy Bar&Resto kari mu dukunzwe cyane hano  mu mujyi wa Kigali kubera imitegurire yaho yaba iby’imyidagaduro cyangwa izindi  serivise zijyane no kwakira neza abahasohokera .

Ross Kana  yatumiwe  mu bikorwa bitandukanye birimo  “ Let’s Celebrate ,The Silver Gala , Ni bindi  byakomeje  kumuha izura y’umuhanzi ushoboye  mu gihe gitoamaze ari mu rubuga rw’imyidagaduro.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Ross Kana cyiswe Electric  Friday  kizabera Muri Claucy Bar & Resto  iherereye  ku Gisozi  haruguru ya ULK  kizaba kuwa  Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 aho kwinjira bizaba ari  ibihumbi 10 ugakoreshamo 4000 kubyo  wifuza  ndetse n’ibiumbi 200 ku meza  y’abantu 8 bagahabwa icupa rya Hennessy

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *