Abaraperi Riderman na Bull Dogg bateguje alubumu ya kabiri

60 0

Abaraperi bakomeye mu Rwanda, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, batangaje ko mu mwaka wa 2026 bazashyira hanze Album ya kabiri bakoranye, izanaherekezwa n’igitaramo gikomeye cyo kuyimurika.

Aba bombi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, kibanze ku myiteguro y’igitaramo “Icyumba cya Rap” giteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Bemeje ko nyuma ya Album yabo ya mbere “Icyumba cy’Amategeko” yakunzwe cyane, bahisemo kongera guhuriza hamwe imbaraga bakayikurikiza indi nshya.

Bull Dogg yatangaje ko igitekerezo cyo gukora Album ya kabiri cyari gisanzwe gihari, ariko kikaba kitarashyirwa mu bikorwa kubera kubura umwanya uhagije.

Ati “Igihe dukora ‘Icyumba cy’Amategeko’ twari twavuze ko hazakurikiraho iya kabiri. Twari twifuje kuyikora uyu mwaka, ariko kubera akazi kenshi n’izindi gahunda, ntibyashobotse. Ariko njye na Riderman twakomeje kuganira, twibaza tuti ‘ese kuki tutayikora kandi iya mbere yaragenze neza?’ Twiyemeje rero ko bitarenze umwaka utaha igomba gusohoka.”

Yakomeje ashimangira ko abaraperi bari mu myiteguro ikomeye yo gukora cyane, ku buryo 2026 azaba umwaka wa Hip Hop mu Rwanda.

Riderman na we yemeje aya makuru, avuga ko bamaze kumvikana ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bazahita basubira muri ‘studio’ kugira ngo bahuze imbaraga kuri iyi Album.

Ati: “Iyo Album twayikoze tuzi neza ko igomba gukurikirwa n’indi [Aravuga ‘Icyumba cy’amategeko’]. Ni byo uyu mwaka umwanya watubanye muto, ariko mu ntangiriro za 2026 tugomba gusubira muri ‘studio’, tukayitunganya, tukayisohora kandi tunategure igitaramo cyo kuyimurika.”

Byitezwe ko Riderman na Bull Dogg bazongera kugaragaza ubufatanye bwabo bukomeye bwakomeje guhuza abakunzi ba Hip Hop nyarwanda.

Hagati aho, aba baraperi bazabanza guhurira na bagenzi babo mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, kizabera muri Zaria Court ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Abategerejwe muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, Fireman, Green P, P Fla, Danny Nanone, Logan Joe, Bruce The 1st, Young Grace, Fifi Raya na Jay C.

Iki gitaramo cyitezweho gukomeza kwerekana imbaraga n’icyerekezo Hip Hop nyarwanda iganamo, mbere y’uko Riderman na Bull Dogg batangira urugendo rushya rwa Album yabo ya kabiri.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *