Hon. Christine Nkulikiyinka, yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Birwa bya Comoros

134 0

Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Birwa bya Comoros agaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’Abanyarwanda baba mu mahanga no guteza imbere ubumwe bwabo aho bari hose.

Ibiganiro bagiranye kandi byibanze ku mibereho y’abo muri Diaspora, uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’akamaro ko gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’icyubahiro by’u Rwanda kabone nubwo baba bari mu mahanga.

Minisitiri Nkulikiyinka yongeye gushimangira ko Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira no gukorana bya hafi n’Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *