Mali: Assimi Goïta yongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’ibitero

44 0

Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yongeye kugaragara mu ruhame kuri uyu wa Kabiri ku ngoro ya Koulouba, mu nama yagiranye n’ambasaderi w’u Burusiya muri Mali, Igor Gromyko.

Uku kugaragara kwe kuje nyuma y’iminsi itari mike atagaragara mu ruhame, bikurikiye ibitero bikomeye byabaye ku wa 25 Mata byibasiye ibirindiro bya gisirikare.

Ibyo bitero byagabwe ku bice bitandukanye bya Mali, birimo agace ka Kati kegereye umurwa mukuru Bamako, bikaba byarashinjwe umutwe wa JNIM ufitanye isano na Al-Qaïda hamwe n’abarwanyi ba Front de libération de l’Azawad (FLA).

Aya makuru yanavugaga urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo, Sadio Camara, wari umwe mu bayobozi bakomeye mu by’umutekano muri guverinoma y’inzibacyuho.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko ibiganiro hagati ya Assimi Goïta na Igor Gromyko byibanze ku kibazo cy’umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Bamako na Moscou.

Ambasaderi w’u Burusiya yongeye gushimangira ko igihugu cye gikomeje gushyigikira Mali mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, anavuga ko ubufatanye buzakomeza hagati y’ingabo za Mali n’abafatanyabikorwa b’u Burusiya.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya, cyane cyane izifitanye isano na Africa Corps, zishobora kuba zaravuye mu mujyi wa Kidal.

Uyu mujyi ufite agaciro kanini kuri Mali, kuko wari warafashwe n’ingabo za Leta mu Ugushyingo 2023, nyuma yo kuva kwa MINUSMA.

Kuba uyu mujyi ushobora kuba warongeye gufatwa n’inyeshyamba za FLA byateje impungenge ku bushobozi bwa Leta bwo kugenzura uturere twose tw’igihugu.

Urupfu rwa Sadio Camara, wari umwe mu batangije ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Mali n’u Burusiya, rwateje ibibazo byinshi ku miyoborere y’ingabo.

Abasesenguzi bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’urwego rw’umutekano, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere n’imikoranire hagati y’ingabo.

Nubwo Assimi Goïta yagaragaye ashaka kugaragaza ko ibintu byasubiye mu buryo busanzwe, haracyari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo, birimo nko kumenya umubare nyawo w’abaguye mu bitero  ndetse  n’uko ubuyobozi bw’ingabo buzasimbura abayobozi bapfuye ndetse no gushaka ubushobozi bw’ingabo za Mali bwo kugarura umutekano mu gihugu hose .

Kugaragara kwa Assimi Goïta mu ruhame nyuma y’ibitero ni intambwe yo kugarura icyizere, ariko ibibazo by’umutekano muri Mali bikomeje kuba byinshi.

Ejo hazaza h’umutekano w’igihugu rishingiye ku bushobozi bw’ubuyobozi bwo guhangana n’ibi bibazo no gushyira mu bikorwa ingamba zirambye.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *