Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubumwe bwa Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane, Leta ya Togo yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi, abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika batagikeneye viza kugira ngo binjire muri iki gihugu.
Icyo cyemezo cyashyizweho umukono na Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama Nkuru ya Togo, kikaba gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyigikira gahunda yo koroshya ingendo hagati y’Abanyafurika no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Togo, iri tegeko rishya rireba abaturage bose b’ibihugu bya Afurika bafite pasiporo yemewe n’amategeko, kandi bemerewe kuguma muri Togo mu gihe kitarenze iminsi 30 badafite visa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Umutekano wa Togo, Calixte Batossie Madjoulba, yavuze ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ukwishyira hamwe kwa Afurika ,koroshya ubwisanzure bwo gutembera hagati y’ibihugu ,kongera ubuhahirane no guteza imbere ubukungu binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa
Uyu muyobozi yavuze ko Togo ishaka kuba kimwe mu bihugu bishyigikira byimazeyo gahunda z’ubumwe bwa Afurika ndetse no kubaka Afurika ifite imipaka yorohereza abaturage bayo kugenderana no gukorana.
Yavuze kandi ko iki cyemezo kiri mu murongo wa politiki yiswe “gufungura igihugu” iri gutezwa imbere na Faure Gnassingbé, ndetse kikagaragaza ko igihugu gishyigikiye cyane amahame ya Pan-Africanisme.
Nubwo viza yavanyweho ku Banyafurika, ubuyobozi bwa Togo bwavuze ko hari ibisabwa abagenzi bazakomeza kubahiriza mbere yo kugera muri icyo gihugu.
Abifuza kujya muri Togo bazajya basabwa kuzuza inyandiko ibanziriza urugendo nibura amasaha 24 mbere yo kugera muri Togo no kubona icyangombwa cy’urugendo bazerekana ku mupaka
Abagenzi bazanakomeza kubahiriza amategeko ajyanyen’umutekano w’abinjira n’abasohoka ndetse n’amabwiriza y’ubuzima rusange ashyirwa mu bikorwa n’inzego za Togo.


