#Kwibuka32 : Umujyi wa Kigali wibutse abahoze ari abayobozi n’abakozi bawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

84 0

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka abahoze ari abayobozi n’abakozi bo mu yari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’amakomini yari ayigize, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 50.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye imiryango y’abazize Jenoside gukomera no gukomeza kwihangana, abizeza ko ubuyobozi buri kumwe na bo.

Ati “Umwanya nk’uyu wo Kwibuka abari abakozi mu nzego turimo uyu munsi, udufasha kongera gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda kuva abakoroni bageze mu Rwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo itazongera kwisubiramo ukundi, no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi.”

Yakomeje avuga ko iyo Abanyarwanda bateranye nk’uku bibuka, baba bagamije kunamira abazize Jenoside, kubazirikana no kusa ikivi bagiye batarangije, ndetse no guhumuriza imiryango no kubizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Yagaragaje kandi ko abakozi n’abayobozi bishwe bari abantu bari bafite uruhare mu kubaka Igihugu, ariko batabonye amahirwe yo gukomeza ibikorwa kubera ubutegetsi bubi bwariho ndetse bwabicishije.

Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine, nawe yagarutse ku buzima Abatutsi banyuzemo muri Jenoside, agaragaza uburyo benshi bibwiraga ko abaturanyi babo bazabarengera ariko bikarangira babishe.

Yibukije kandi ko n’ahafatwaga nk’ubuhungiro, harimo n’amadini, hari Abatutsi biciwe aho bari bizeye kurokokera.

Yanagarutse ku mateka abitswe n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, agaragaza uburyo ingabo z’Umuryango Mpuzamahanga zananiwe kurinda abari barahahungiye.

Ibi kandi bishimangirwa n’ubuhamya butandukanye ndetse n’ibikubiye mu gitabo cyanditswe n’uwayoboraga izo ngabo mu Rwanda cyitwa “J’ai serré la main du diable” bishatse kuvuga ngo ‘Nasuhuje shitani’.

Muhongayire Christine yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anagaruka ku rugendo rutoroshye ariko rwuzuyemo ubwitange n’urukundo rwabaye ishingiro ry’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangiye ahumuriza Abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali anabanza kwibutsa ko “Ubuzima bwatsinze Jenoside” nk’uko bigaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye biboneka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, no mu Busitani bw’Urwibutso.

Minisitiri Bizimana yibanze kuri Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro nka Komini zari zigize igice cy’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside. Yavuze ko Perefegitura ya Kigali yateganywaga n’itegeko nshinga kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ariko ntibyakorwa, kugeza mu 1990 nyuma y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye, kugira ngo byoroshye ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Amabwiriza yahawe abayobozi b’iyi Perefegitura n’abayobozi ba Komini zayo yari ugufata, gufunga, gutoteza, no kwica Abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi.

Yagarutse na none ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyarugenge, Bizimana Jean, aho agaragaza ko ari mu bateguye, bashishikariza, bitabira inama, batanga imbunda, ndetse banayobora ibitero bitandukanye byicaga Abatutsi, by’umwihariko kuri St Paul na Ste Famille, ikimenyetso cy’uburyo ibikorwa byo kwica Abatutsi byateguwe kandi bigakorwa na Leta yariho.

Yagize ati: “Amateka nk’ayo, u Rwanda ntirwakwemera ko hagira ukomeza kuyagoreka cyangwa kuyahakana, kuko byaba ari ugushinyagurira Abarokotse”.

Yibukije ko Jenoside ari umushinga wapanzwe neza, urategurwa kandi ushyirwa mu bikorwa. Yasabye ko hakomeza gusigasirwa aya mateka, ari na ko dukomeza guharanira kubaka u Rwanda twifuza kuko ari wo musanzu ukwiye ku bahagaritse Jenoside, ndetse n’umurage ku Banyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *