Indirimbo Quand on est en amour” ya  Patrick Norman yasubiwemo n’abahanzi barimo abanyarwanda yamuritswe i Kigali

475 0

Ku mugoroba wo kuri  uyu wa kane  Tariki ya  11 Nzeri 2025 muri  Kigali Universe nibwo habereye umuhango wo  kumurika indirimbo Quand on est en amour” ya  Patrick Norman yasubiwemo n’abahanzi  barenga 150 bo mu mujyi wa Québec muri Canada bafatanyije  n’abahanzi nyarwanda 8.

Uwo  muhango wari witabiriwe  na Abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Juno Kizigenza, Marina Producer Loader ndetse  na Padiri Cyprien, uhagarariye Projet Québec-Afrique ndetse n’ikigo Institut La Voix des Profondeurs  n’abandi bantu benshi bafite aho  bahuriye na muzika  Nyarwanda bari baje kwiyumvira ubwiza bw’iyo ndirimbo yakunzwe mu myaka ya za 1984 kugeza ubu .

Padiri Cyprien, uhagarariye Projet Québec-Afrique ndetse n’ikigo Institut La Voix des Profondeurs  yavuze ko batekereje guhuza abahanzi mu ndirimbo imwe hagamijwe gushakisha inkunga yo gufasha imiryango ikennye mu byaro.

Yagize ati “Muri uyu mushinga tugamije ko duhuza abantu batandukanye, mbere na mbere guhuza abantu bo mu Cyaro no mu Mijyi bakuzuzanya, tugahuza abantu bo mu Rwanda no mu mahanga bakuzuzanya, tugahuza abakuru’ n’abato bakuzuzanya, abishoboye n’abatishoboye, urubyiruko n’abakuze, ibyo bifite aho bihuriye n’urukundo.

Buri muhanzi nyarwanda wasubiyemo iyi ndirimbo yagaragaje ko bishimiye kuba barahawe amahirwe yo kwifatanya n’abandi 150 bo muri Canada.

Bwiza abajijwe  uko yiyumvise ubwo yahamgarwaga muri  uyu mushinga  yagize ati “Kwisanga muri uyu mushinga ni ibintu nishimiye. Cyane ko intego yo gukora kuri uyu mushinga ijyanye no kugira ubumuntu no kugira urukundo. Gukorana n’abahanzi bagenzi banjye, ndetse no kwisanga ndi gusubiramo indirimbo nini nk’iyi twese twakuze twumva, byari byiza cyane. Ni ibintu nishimiye kandi mfata nk’ibidasanzwe.”

Bruce Melodie yavuze ko kuba umuhanzi atari ugukora indirimbo gusa, ahubwo ari no kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu.

Ati “Mu buto bwacu twese twarayiririmbye, njyewe numvaga ari n’umunsi wo kubeshya, ntabwo numvaga naririmba mu ndirimbo nini nk’iyi. Ndishimye cyane, kuba iki gikorwa twatangiye, tukigejeje aho nibura dushobora kukimurikira abantu.’gusa  yongeyeho ko  kuririmba mu gifaransa  Atari ibintu byoroshye gusa nk’umuhanzi  yakoresheje impano ye birangira  abigezeho

Umuhanzikazi Marina Deborah we yavuze ko yanyuzwe n’intego y’uyu mushinga wagejeje ku gusubiramo indirimbo “Quand on est en amour” ya Patrick Norman. Avuga ko azi neza ko umusaruro uzava muri iyi ndirimbo ‘uzafasha Abanyarwanda bagenzi bacu’.

Juno Kizigenza we yavuze ko yakuze akunda iyi ndirimbo cyane n’ubwo atari azi nyirayo, ndetse ko yatunguwe no kumva bamubwira ko ari umwe mu bahanzi batoranyijwe bazaririmbamo.

Ati “Ubwo bambwiraga ko nzaririmba muri iyi ndirimbo, navuze ko ari umugisha kuri njye, kandi narishimye cyane.”

Producer Loader, wabigizemo uruhare mu bijyanye no gutunganya amajwi, yavuze ko yungukiye byinshi muri uru rugendo.

Yagize ati: “Nakoranye n’abahanzi bacu hano mu Rwanda ndetse nafatanya na Producer Christian usanzwe akorera indirimbo Celine Dion. Byari urugendo rw’inyigisho zikomeye.”

Indirimbo “Quand on est en amour” yahindutse ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’icyizere, igaragaza uburyo umuziki ushobora gukoreshwa nk’inyungu rusange mu gufasha abatishoboye.

Mu gusoza  Padiri Cyprien yavuze mu Ugushyingo 2025 bateganya ko bamwe mu bahanzi nyarwanda bazajya muri Québec mu gihugu cya Canada, hagamijwe kumurika iyi ndirimbo no gukomeza ibikorwa byo gushakisha inkunga.

Ati “Ikindi ni uko mu Ugushyingo 2025 biteganyijwe ko abahanzi bamwe na bamwe abazabibasha cyangwa se abazabona ‘visa’ tuzajya muri Quebec muri Canada, naho noneho hakaba uburyo bwo kuyimurika, no kumurika ibindi bigize iyi ndirimbo Ariko birateganyijwe, bamwe muri aba bahanzi batangiye no gushaka ‘Visa’ abatazifite.”

Amafaranga azava muri uyu mushinga azashorwa mu bikorwa birimo gufasha ivuriro ryo muri Rutsiro (Poste de Santé), guteza imbere ubuhinzi, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse no kubungabunga ibidukikije.aho bateganya ko uyu mushinga ushobora kuzabona amafaranga arenga  miliyoni z’amadorali ya Canada .

Nubwo abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Juno Kizigenza, Marina ndetse na Producer Loader,batabashije kuboneka mu muhango wo kumurika iyo ndirimbo Padiri Cyprien yabashimiye cyane uruhare bagize kugira iyo ndirimbo igende neza nkuko babyifuzaga

Ubundi indirimbo Quand on est en Amour nimwe mu ndirimbo za Patrick Norman  zakunzwe mu myaka yo muri 1984 kugeza nubu ikaba iri muzishimisha abakundana .

AMAFOTO : KIGALI UNIVERSE 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *