Itsinda ry’abahanzikazi baririmbana Kataleya & Kandle bo mu gihugu cya Uganda ryatangaje inkuru y’ibigeragezo byinshi ryahuye nabyo mu ruganda rw’umuziki rwa Uganda, nubwo ryabashije kumenyekana vuba.
Nk’uko aba bombi babivuga, kumenyekana kwabo kwaje bitunguranye binyuze mu ndirimbo yabo Do Me, ari nayo yabashyize ku ruhando rw’ imyamamare mu gihe gitoya cyane
Aba abakobwa bari mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda na hano mu karere biyemerera neza ko nubwo iyo ndirimbo yabazamuye ikabaha izina, Ubwamamare bwabo bwamaze igihe gito kuko bahise bahura no kunengwa n’itangazamakuru.
Bakomeje bavuga ko bimwe mu bitangazamakuru byavugwaga ko bahawe amafaranga kugira ngo bababugeho , ndetse hari ibyakwirakwiza inkuru mbi zibagaragaza nabi.
Banavuze kandi ko inkuru nyinshi zabavugaga kugirana amakimbirane na bagabo kandi zari impimbano, kandi zikwirakwizwaga ku bushake kugira ngo babicire izina ryari rikunzwe cyane muri iyo minsi
Nubwo bahuye n’ibi bibazo, Kataleya & Kandle biyemeje gukomeza kwibanda ku muziki wabo no gusubizaho izina ryabo mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu karere.


