Umunyamakurukazi Khadija Nino wa Isibo TV yagize Ibyo avuga kubyavugwaga ko ariwe mu-Diaspora wishyuzaga Davis D amafaranga y’inzu yamukodeshereje n’imodoka yamuguriye

415 0

Umunyamakurukazi Khadija Nino wa Isibo TV, yahishuye ko ari we wigeze kumvikana mu majwi yagiye hanze, byavugwaga ko ari umu-Diaspora wishyuzaga Davis D amafaranga y’inzu yamukodeshereje n’imodoka yamuguriye, ahamya ko ari ibintu byari byapanzwe (Prank) kandi ko yari yishyuwe

Ni amajwi yaciye ibintu mu myaka yashize ndetse iba inkuru ko Davis D yaba afite umu- diaspora umwishyurira inzu ndetse wanamuguriye imodoka.

Icyakora bihabanye n’ibyo bamwe batekereje ko ibyabaye byaba ari impamo, Khadidja Nino umunyamakuru wakoreshejwe nk’umu-diaspora wishyuzaga Davis D, yahamije ko yari inkuru mpimbano ndetse yari yishyuriwe ngo ayumvikanemo.

Ati “Biriya byari ugucuruza kwa Davis D, icyakora amahirwe ahari abantu benshi ntabwo bamenye ko ari njye kuko babimenye nyuma byarararangiye hari n’abazi ko ari ukuri. Buriya byari bimwe byigeze kwaduka byo gutwikira indirimbo umuhanzi mbere yo gusohora indirimbo akabanza kurema igihuha.”

Yakomeje ashimangira ko babikinnye yishyuwe ndetse ari umukino wakiniwe kwa Davis D, ati “Ninjye wari Aisha bampaye amafaranga twari kumwe asohoka mu nzu ye Kicukiro tukajya dufata amajwi, twabyica akagaruka ngo dusubiremo akongera akagaruka […] Naribazaga nti ese ubu umubyeyi wanjye azumva ko nakuyehe amafaranga yo guhonga umuhungu. Ariko narayariye.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *