Burna Boy yagizwe umuhanzi w’umwaka w’Afrobeat kuri Spotify

439 0

Urubuga rukomeye mu gutambutsa umuziki kuri murandasi, Spotify, rwasohoye urutonde rw’abahanzi 10 bakomeye kurusha abandi mu njyana ya Afrobeats muri uyu mwaka wa 2025.

Urutonde rwose rwuzuye abahanzi bakomoka muri Nijeriya, bikaba bigaragaza uburyo iki gihugu gikomeje guhangwa amaso nk’isoko rikomeye ry’iyi njyana ikomeje kwaguka ku isi hose.

Burna Boy ni we waje ku mwanya wa mbere, nk’umuhanzi ukomeje gufatwa nk’intwari ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.

Rema yashyizwe ku mwanya wa kabiri, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa gatatu.naho ku mwanya  wa Kane haza  Asake  naho  ku wa gatanu  haza  Umukobwa ukiri muto Ayra Starr uherutse gusinya muri Rc Nation ya Jay Z

Spotify yatangaje ko injyana  ya Afrobeats ikomeje gufatwa nk’imwe mu njyana zikunzwe cyane mu kumvwa ku isi yose. Uhereye muri Afurika kugera muri Amerika, Aziya no i Burayi, iyi njyana ikomeje kwinjira mu mitima y’abantu b’ingeri zitandukanye.

Nubwo Spotify yashyize hanze  urwo rutonde benshi  mu bakunzi ba Afrobeat bahise batangirwa kwibaza impamvu  Umuhanzi Davido ufatwa nk’umwe mu nkingi za Mwamba muri Afrobeats hamwe na Wizkid batabonetse  kuri urwo rutonde rwa Spotify

Nyuma yo gushira urwo rutonde hanze kandi Spotify yakoze urundi rw’ibihugu  byumva injyana ya Afrobeat cyane  kw’isi aho  ku mwanya wa Mbere haza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Brazil,Ubufaransa ,Ubwongereza,Ubudage na Nijeriya

Ibi bigaragaza ko Afrobeats imaze kugera kure cyane, aho imiziki y’Abanyafurika ubu iri mu myidagaduro y’isi yose, ikaba ikinirwa ku maradiyo, mu tubyiniro no ku mbuga zose zitambutsa umuziki.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *