Abahanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie na Sheebah Karungi ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu karere batumiwe mu gitaramo cyiswe Afro Legacy giteganyijwe kubera I Bruxelles mu Bubiligi .
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abagore ariko biteganyijwe ko kizaba mu ijoro ribanziriza uwo munsi wizihizwa ku wa 8 werurwe buri mwaka
Bruce Melodi ari mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ni umwe mu bahanzi bakuru bategerejweho kuzashimisha abazitabira icyo gitaramo binyuze muri zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz ni zindi nyinshi zitandukanye .
Muri icyo gitaramo kandi Bruce Melodie ntazaba ari wenyine ku rubyiniro kuko azaba ari kumwe na Sheeebah Karungi umaze kubaka izina muri Uganda banafite izina rikomeye hano muri Afurika .
Mu bandi bazwi batumiwe muri icyo gitaramo harimo n’abavanga imiziki nka Dj Princess Flor umunyarwandakazi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kuko asanzwe akorera ku mugabane w’iburayi aho azaba afatanya na Dj Vicious na Dj Saido bitezweho kuzacuranga zimwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika nka Afrobeat na Dancehall ni zindi nyinshi zitandukanye .
Umwe mu bategura icyo gitaramo yatangarije BTN Rwanda ko icyo gitaramo bakise Afro Legacy mu rwego rwo gukomeza kwifatanya mu kwizihiza uruhare rw’ abahanzi n’abahanzikazi mu iterambere ry’umuzikinyafurika akaba ariyo mpamvu bagihuje n’umunsi wahariwe abagore .
Yakomeje avuga ko abazacyitabira basabzwa kuzambara imyambaro igezweho kubera ko Insanganyamatsiko y’icyo gitaramo igira iti “Dress to Impress “ naho amatike yatangiye kugurishwa kubayaguze mbere akaba ari amaeuro 40 naho ku munsi w’igitaramo akaba amaeuro 50.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa Gatandati tariki ya 7 Werurwe 2026 muri Birmingham Place I Bruxelles I Anderlecht cyategiwe na Zentro Nation.




