Perezida NEVA avuga ku iturika ryabereye i Bujumbura ati: “Si igitero, ni impanuka”

159 0

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahumurije abaturage nyuma y’iturika rikomeye ryumvikanye mu murwa mukuru, Bujumbura, asobanura ko ryatewe n’impanuka yabereye mu bubiko bw’amasasu ya gisirikare, atari igitero cy’umutekano muke.

Perezida NEVA avuga ku iturika ryabereye i Bujumbura ati: “Si igitero, ni impanuka”.

Mu ijambo yagejeje ku Barundi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko inkongi y’umuriro yadutse mu bubiko bw’intwaro z’igisirikare ari yo yateye urukurikirane rw’iturika rwateje ubwoba mu baturage batuye hafi y’aho byabereye.

Yagize ati: “Turasaba abaturage gutuza. Ibyabaye si igitero cyangwa intambara, ni impanuka yabereye mu kigo cya gisirikare.”

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, ikibazo cyatewe n’impanuka y’amashanyarazi yabereye mu bubiko bw’amasasu bw’ingabo buherereye mu gace ka Musaga, mu majyepfo ya Bujumbura.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’ibisasu rukurikirana, aho bamwe bagaragaje ko ibisasu byagwaga mu bice bitandukanye by’umujyi, bigateza ubwoba bwinshi ndetse n’ibyangiritse ku mazu.

Umwe mu baturage yavuze ko ibirahure by’inzu ye byamenetse bitewe n’umuvuduko w’iturika, mu gihe abandi babonye umwotsi mwinshi n’umuriro muremure wazamutse mu kirere nijoro.

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko inzego z’umutekano zahise zitabara, zigashyira mu bikorwa ingamba zo kuzimya umuriro no gukumira ibindi byago byashoboraga gukurikiraho.

Abaturage basabwe ituze

Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko byongera ubwoba mu baturage.

Yavuze kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka ndetse hafatwe ingamba zo kurushaho kunoza uburyo ibikoresho bya gisirikare bibikwa.

Ibyangiritse n’ingamba zafashwe

Nubwo urwego rw’ibyangiritse rutaratangazwa ku mugaragaro, ubuyobozi bwemeje ko hari ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, harimo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’iturika.

Perezida Ndayishimiye yashimiye ingabo, polisi n’abatabazi ku bwihutiraho gutabara, avuga ko umutekano w’igihugu ukomeje kugenzurwa neza.

Iki kibazo kibaye mu gihe u Burundi busanzwe buhanganye n’ibibazo by’ubukungu birimo ibura rya lisansi n’ibindi bibazo by’imibereho bikomeje kuremerera abaturage.

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/ +250788625932

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *