Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Oheneba Yaw Otchere cy’Ubwami bwa Asante

84 0

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bwami bwa Asante bwo muri Ghana, ziyobowe n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere, gihagarariye Umwami w’Ubwami bwa Asante (Asantehene).

Izi ntumwa zakiriwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, muri Village Urugwiro.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame n’aba bashyitsi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Asante, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Impande zombi zagaragaje ko hari amahirwe menshi yo kwagura ubu bufatanye, hashingiwe ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Ghana.

Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II yatangiye kuyobora ubu bwami ku wa 26 Mata 1999 nyuma y’uko nyirarume Otumfuo Opoku Ware II yitabye Imana.

Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II ari mu bubashywe cyane muri Ghana haba mu bijyanye n’umuco no mu buyobozi bwa Ghana bw’uyu munsi, kuko afatwa nk’ikimenyesto cy’ubumwe bw’abo muri Ashanti.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo biri mu by’ingenzi biteza imbere ubukungu bw’Ubwami bwa Ashanti.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, bwiyongera ku mubano warwo na Ghana, ubu bwami bubarizwamo, usanzwe uhamye.

U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.

Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *