Omah Lay mu nzira zo kwambura ikuzo abarimo Youssou N’Dour

85 0

Umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yikomanze ku gatuza ashimangira ko mu myaka mike iri imbere azaba ari we muhanzi w’umukire wa mbere muri Afurika yose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ‘Kiss Xtra’, aho yavuze ko hari ikintu agiye gutangiza kizatuma agera kuri izi nzozi ze.

Ati “…Ngiye kuba umuhanzi wa mbere w’umuherwe muri Afurika. Ngiye kubaka ibintu bizahindura Isi.”

Kugeza ubu umuhanzi Youssou N’Dour utunze akayabo k’ari hagati ya miliyoni 145-150 z’amadorari, na Akon utunze akayabo ka miliyoni 80 z’amadorari, niba bamwe mu bahanzi baza imbere mu gutunga agatubutse.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *