Mu ruzinduko yagiriye muri Libye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, George Gerapetritis, yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Libye ku bibazo bitandukanye birimo abimukira, ubukungu n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yahuye n’Umuyobozi wa guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, Abdul Hamid Dbeibah, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo, Al Taher Salem Al Baour.
Libye ni imwe mu nzira zikomeye zinyurwamo n’abaturuka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bagerageza kujya mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse cyane ku kibazo cy’iyinjira ry’abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko (immigration clandestine), cyugarije ibihugu byo ku Nyanja ya Méditerranée.
Minisitiri Al Taher Salem Al Baour yavuze ko baganiriye ku buryo bwo gukemura iki kibazo, anongeraho ko hanarebwe uburyo bwo guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Impande zombi zumvikanye guteza imbere ubufatanye mu bukungu, harimo no gutegura ingendo z’abashoramari bo mu Bugereki na Libye.
Ibi bigamije guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi.
Nyuma y’ibi biganiro, impande zombi zumvikanye ku gufata ingamba rusange zishingiye ku gusaranganya inshingano no gukorana mu by’umutekano, cyane cyane mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira.
Abimukira benshi bagerageza kwambuka Nyanja ya Méditerranée bava muri Libye berekeza ku kirwa cya Crète mu Bugereki, gifatwa nk’irembo ryo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Ariko uru rugendo rugaragaramo ibyago byinshi, aho mu mpera za Werurwe abantu 22 bapfuye nyuma yo kuva muri Libye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, inzego z’u Bugereki zatangaje ko zarokoye abimukira barenga 300 mu minsi mike ishize.


