Ibirori bya Zacu Gala Bimaze kumenyerwa ko ryitabirwa n’abakomeye muri Sinema nyarwanda ndetse no muri Muzika bitegurwa na Zacu Entertainment bigeye kongera kwizihizwa Ku nshuro ya Gatatu .
Binyuze mu butumwa Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga bwateguza Abakunzi ba Sinema Nyarwanda kuzirikana itariki bizabera mu mpera z’Uyu mwaka .
Umwaka ushize ubwo ibyo birori byabaga ku nshuro yabyo ya Kabiri Muri M Hotel ,Misago Nelly Wilson washinze Zacu TV akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainmeny mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rugeze ahantu ho kwishimira, ko imbogamizi igihari ari ubushobozi bukiri buke ndetse nta n’amashuri ya sinema ari mu Rwanda.
Yavuze ko kuri iyi nshuro ibi birori byari bitandukanye n’ibyabanje. Ati “Ubushize twatumiye abantu twakoranye nabo nka Zacu, ariko ubu twashakaga ubufatanye hagati y’abahanzi, abo muri sinema n’abayobozi. Twatumiye abantu bashobora kuzahura uruganda rukazamuka.
Muri ubwo butumwa ‘Zacu Entertainment’ bwatangaje ko ibi birori bya ‘Zacu Gala’ bizaba ku wa 18 Ukuboza 2026, ndetse bikazarangwa n’impinduka zirimo kuba n’abafana bazahabwa amahirwe yo kubyitabira.
Gusa aya makuru y’uko abafana bashobora kuzahabwa uburyo bwo kwitabira ibyo birori byitabirwa n’abakinnyi ba Sinema Nyarwanda bakundwa atarajya hanze neza ,amakuru dukesha bamwe mu bari hafi cyane na Zacu Entertainment badutangarije ko iyo gahunda iri gutegurwa neza kugira bazashyirirweho uburyo nabo kwitabira ibyo birori biba biryoheye Ijisho .
Kuri iyi nshuro abifuza kwitabira ibi birori bazahabwa uburyo bwo kwishyura amafaranga azabahesha ubutumire, icyakora bakazasabwa kuzaba bujuje amategeko n’amabwiriza y’ibi birori.
Uretse iki ubuyobozi bwa Zacu Entertainment burifuza kongera umubare w’ibyamamare batumira ndetse bakongeraho no gushyiraho abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira.
Ibi birori byatangiye mu 2024, bikaba byaratangiye bihuza abakinnyi ba sinema bakoranye na ‘Zacu Entertainment’ bishimira uko umwaka wagenze.
Zacu Entertainment ni imwe mu nzu zitunganya filime, séries na gahunda z’imyidagaduro zikomeye mu Rwanda. Yashinzwe hagati ya 2016 na 2017 na Producer Wilson Misago, nyuma iza kugurwa na CANAL+ Group mu mwaka wa 2022.
Aho kugeza ubu imwe mu bikorwa by’ingenzi Zacu Entertainment yakoze kuva yatangira harimoGutunganya séries zakunzwe cyane mu Rwanda nka: Seburikoko,City Maid ,Indoto ,Ejo Si Kera ,The Bishop’s Family ,Ishusho ya Papa
Nyuma yo kugurwa na CANAL+, Zacu yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugeza ibihangano nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no gushyigikira umuyoboro wa televiziyo w’Ikinyarwanda.







