Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kwinjira mu mwaka wa gatanu, imibare y’abasirikare b’u Burusiya bamaze kugwa ku rugamba ikomeje gutangaza isi.
Mu cyumweru gishize, urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza rwa GCHQ rwatangaje ko abasirikare b’u Burusiya bapfuye muri iyi ntambara bashobora kuba bageze hafi kuri 500.000 kuva Perezida Vladimir Putin yatangiza igitero simusiga kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Aya makuru yatangajwe n’umuyobozi wa GCHQ, Anne Keast-Butler, mu ijambo rye rya mbere yavuze ku mugaragaro ku ntambara ya Ukraine.
Yavuze ko u Burusiya buri “gusubira inyuma ku rugamba” kubera igihombo gikomeye bwatewe n’iyi ntambara, ndetse ko buri kwezi butakaza abasirikare ibihumbi byinshi kurusha abo bushobora gusimbuza.
Nubwo iyi mibare itarigeze yemezwa na Leta y’u Burusiya, ibinyamakuru mpuzamahanga n’inzego z’ubutasi zo mu Burengerazuba bw’isi zikomeje kuvuga ko igihombo cy’ingabo za Moscow gikomeje kwiyongera ku muvuduko ukabije. Raporo zitandukanye zigaragaza ko buri kwezi u Burusiya rushobora kuba rutakaza hagati y’abasirikare 30.000 na 35.000 bapfuye cyangwa bakomereka ku rugamba.
Abasesenguzi bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abasirikare benshi bapfa ari uburyo u Burusiya bwakomeje gukoresha bwo kohereza imirwi minini y’abasirikare ku murongo w’imbere w’urugamba, cyane cyane mu burasirazuba bwa Ukraine.
Hari aho abasirikare b’Abarusiya ubwabo bavuze ko bajyanwaga mu bitero bimeze nk’“imvura y’amasasu”, aho bamwe bita “meat storms” cyangwa “meat grinder”, bivuga uburyo abasirikare benshi bicwaga mu gihe gito.
Mu ntangiriro z’iyi ntambara, benshi batekerezaga ko u Burusiya bushobora gutsinda Ukraine mu byumweru bike kubera ubunini bw’ingabo zabwo n’ibikoresho bya gisirikare bifite imbaraga.
Ariko ibintu byaje guhinduka cyane nyuma y’uko Ukraine itangiye guhabwa intwaro zigezweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibihugu bigize NATO.
Ukraine yakoresheje cyane drones, missiles ninin ndetse n’uburyo bushya bw’intambara bwo kwibasira ububiko bw’intwaro, ibirindiro n’inganda za gisirikare z’u Burusiya. Byatumye ingabo za Moscow zitakaza abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare birimo tanks, indege n’imbunda ziremereye.
Hari kandi ibigo byigenga bikurikirana iyi ntambara nka Mediazona na BBC Russian Service bikusanya amazina y’abasirikare bapfuye binyuze mu makuru yo gushyingura, imbuga nkoranyambaga n’itangazo ry’imiryango yabo.
Mu mezi ashize, ibi bigo byari bimaze kwemeza abasirikare barenga 200.000 bapfuye bafite amazina n’aho bakomoka, ariko bikavuga ko umubare nyakuri ushobora kuba munini cyane kuko hari benshi badatangazwa.
Raporo zituruka muri NATO no mu nzego z’ubutasi z’i Burayi zigaragaza ko u Burusiya bukomeje kugira ikibazo cyo kubona abasirikare bashya bahagije. Nubwo Moscow ikomeje gushaka abinjira mu gisirikare binyuze mu masezerano y’akazi, amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe no gufungura imfungwa zikajya ku rugamba, ngo ntibihagije gusimbura umubare munini w’abapfa buri kwezi.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwo bukomeje kuvuga ko ibikorwa byabwo muri Ukraine bigenda neza kandi ko ingabo zabwo zigenda zifata ibice bishya. Ariko impuguke nyinshi zivuga ko nubwo hari aho Russia yigaruriye, intambara iri gutwara ubuzima bw’abasirikare benshi cyane ku mpande zombi.
Imibare y’abapfuye muri iyi ntambara ikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko iyi ari yo ntambara yahitanye abantu benshi ku mugabane w’u Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira mu 1945.


