Rutahizamu w’Amavubi Joy-Lance Mickels yongereye amasezerano muri Sabah FK

77 0

Ikipe ya Sabah FK ikina icyiciro cya mbere muri Azerbaijan yatangaje ko yongereye amasezerano y’umukinnyi wayo Joy-Lance Mickels, aho yasinyiye gukomeza gukinira iyi kipe indi myaka ibiri iri imbere.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Budage amaze kuba umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Sabah FK kubera ubuhanga bwe mu busatirizi, umuvuduko ndetse n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego no gutanga imipira yavamo ibitego.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwishimiye gukomezanya na Mickels kuko yabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu musaruro mwiza ikipe yagaragaje muri shampiyona ishize.

Joy-Lance Mickels yageze muri Sabah FK avuye mu yandi makipe yo ku mugabane w’u Burayi, maze ahita yigarurira abafana b’iyi kipe kubera imikinire ye irangwa no gushaka izamu no gufasha bagenzi be.

Mu gihe yari amaze muri iyi kipe, yagiye agaragaza urwego rwiza rwatumye yitabwaho cyane n’abakunzi ba ruhago muri Azerbaijan.

Nyuma yo kongera amasezerano, Mickels yavuze ko yishimiye gukomeza gukinira Sabah FK ndetse ko afite intego yo gufasha iyi kipe kugera ku bindi bikombe no kwitwara neza mu marushanwa atandukanye.

Yagize ati:“Nishimiye cyane gukomeza kuba umwe mu bagize Sabah FK. Ndumva nkiri mu rugendo rwiza hano kandi ndizera ko hari byinshi byiza tugomba kugeraho hamwe.”

Abafana ba Sabah FK na bo bakiriye neza aya makuru, benshi bagaragaza ko gukomeza kugumana uyu mukinnyi bizafasha ikipe gukomeza guhatanira imyanya myiza muri shampiyona ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga.

Sabah FK ikomeje gahunda yo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhangana ku rwego rwo hejuru muri Azerbaijan no hanze yayo, aho kongerera amasezerano Mickels bifatwa nk’intambwe ikomeye muri uwo mushinga.

Mu rugendo rwe rwa ruhago, yakiniye amakipe arimo Borussia Mönchengladbach II, Schalke 04 II, Alemannia Aachen, Wacker Nordhausen, Carl Zeiss Jena, MVV Maastricht, ndetse na Al Faisaly.

Mickels yagiye atsinda ibitego by’ingenzi hafi muri buri kipe yakiniye, ariko ibihe bye byiza cyane yabigiriye muri aho yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi bagize uruhare rukomeye mu busatirizi bw’iyi kipe.

Mu bikombe yatwaye harimo Igikombe cya Thuringian Cup yatwaranye na Wacker Nordhausen mu mwaka wa 2019, ndetse n’ibikombe bya Azerbaijan Premier League na Azerbaijan Cup .

Nubwo afite imyaka 32, akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu bafite urwego rwo hejuru kandi bakomeje guhesha ishema ruhago y’u Rwanda.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *