Menya amakuru akomeye yuyu munsi azindutse acicikana

110 0

Mu Uganda, ikibazo cy’aho Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umufasha wa Perezida, Janet Kataha Museveni, aherereye gikomeje guteza impaka nyuma yo kutitabira igenzura ry’abaminisitiri ryabaye mbere y’irahira rya Guverinoma nshya.

Hari kandi n’ibibazo ku bwenegihugu bw’abaminisitiri bane bashobora kutitabira umuhango w’irahira.

Inkuru ikomeje kuvugisha nanone,benshi muri Uganda ni urupfu rw’umukinnyi wa Rugby Sydney Gongodyo. Polisi ikomeje iperereza ku rupfu rwe nyuma y’uko amashusho agaragaza igitero cyamuhitanye ashyizwe hanze, mu gihe abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi.

Mu karere, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakuyeho Guverineri wa Ituri mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kuhavugwa. Hari kandi ibiganiro bikomeje ku kuba u Rwanda rwakuraho ingabo zarwo muri Congo hagati muri Nyakanga nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Amerika.

Ku rwego mpuzamahanga, amakimbirane hagati ya Israel na Iran aracyahangayikishije Isi, mu gihe impungenge z’umutekano zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Muri siporo, umukino wa gicuti wa Denmark wahagaritswe nyuma y’uko umukinnyi Christian Eriksen yongeye kugwa mu kibuga, ibintu byateye impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *