Bwiza azataramira muri Zambia mu rugendo rwa “Home World Tour 2026”

62 0

Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance yatangaje ko igihugu cya Zambia kiri mu bihugu azasuramo mu rugendo mpuzamahanga yise “Bwiza Home World Tour 2026”, rugamije kumenyekanisha album ye nshya yitwa Home.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze  Bwiza n’umujyanama we muri  KIKAC Music  Uhujimfura  Jean Claude batangaje ko urugendo rwo kumenyekanisha alubumu ye ruzamugeza mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Burayi n’ahandi ku Isi, aho azahura n’abakunzi b’umuziki we ndetse akanamurika indirimbo zigize album Home.

Zambia ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite isoko rikura ry’umuziki, kandi kwitabira igitaramo cya Bwiza muri icyo gihugu bizaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Bwiza amaze imyaka itanu ari mu muziki kandi yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Soja, Exchange, Ahazaza na Wibeshya, yakomeje kwagura ibikorwa bye mpuzamahanga nyuma yo kumurika album 25 Shades mu Bubiligi ndetse no gutangaza album nshya Home izamurikirwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Aamakuru arambuye batangeje  ni uko icyo  gitaramo cyo muri Zambia kizaba  tariki ya 11 Nyakanga 2026

Iyi gahunda ije ikurikira ibindi bitaramo bikomeye Bwiza yitabiriye birimo na Move Afrika yabereye i Kigali, ni bindi  byinshi yagizye yitabira mu bihe bitandukanye  ndetse nibyo azitabira  cya  Summer Tour 2026 azahuriramo na  Bruce Melodi ,The  Ben na Kitoko Bibarwa  bikzazenguruka  mu turere dutandukanye tw’igihugu  guhera kuri uyu wa  Gatandatu  tariki ya 13 Kamena 2026 aho bazataramira  mu Karere  ka Musanze bakazakurikizaho 20 Kamena 2026  I  Nyagatare ,27 Kamena 2026  I  Bugesera  na 04 Nyakanga 2026 I  Rubavu

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *