Menya amateka ya Dj Niyem wize amashanyarazi akisaga mubu Dj

84 0

Niyitegeka  Emile  umaze kumenyekana  nka  Dj Niyem mu tubyiniro dutandukanye kandi dukomeye hano mu mujyi wa Kigali yahishuye ko mu buzima bwe bwite yize amashanyarazi ariko akisanga mu kazi ko  kuvanga umuziki

Mu  kiganiro  kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wacu  yamuganiriye ku  rugendo rwe  muri muzika kugeza ubu ageze  ku rwego mpuzamahanga ndetse no gucurangira  ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Dj Niyem yagize ati “ niba ubyibuka neza mu mwaka 2000 nibwo  isi  yose  yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 nibwo natangiye kwiga  ibijyanye n;ubudj nifashishije urubuga  rwa Youtube mu gihe bamwe bari barabuze ibyo  bakora birirwa bareba filime  ku mbuga nkoranyambaga  ariko kubera inzozi nari mfite nafashe umwanya  wanjye wose niga ibijyanye no gucuranga ndetse no  gutunganya  amashusho n’amafoto bizwi nka Graphic Design kuko  numva nifuza ko nyuma y’ibyo bihe bigoye nagomba kugira akazi kambeshaho  neza landi narize amashanyarazi ariko  nza kwisanga mu kuvanga umuziki .

Nyuma  ya Covid-19 abantu bavuye mu rugo  nibwo natangiye kujya njya ahantu hari abaDj bari bamaze kubaka izina hano mu Rwanda  ntangira kwihugura mu bintu byose harimo kumenya umwiharika  wabo ,ari nako mbigiraho ibintu bitandukanye birimo nko kumenya umuziki bacurangira abakunzi ba muzika.

Yakomeje agira ati sinarekeyeho kuko iyo  yageraga mu rugo  yasubiragamo  ibyo yabaonaga bakoze  ku buryo byaje kumutera  ingufu zo kumenya ubwoko  bwose bw’indirimbo ndetse no kumenya icyo abantu acurangira bakunda.

Dj Niyem muri urwo rugendo rwe  yanigiyemo kumenya uko azamenya ibyo abantu akunda akajya abaha  umwanya wo kumusaba indirimbo bikaba byaragiye bituma  agenda akundwa n’abao ari gucurangira

Nkuko  yakomeje atubwira  urugendo rwe mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2022 nibwo yabonye akazi ke ka mbere  aho yacurangiye  mu biroi byabereye mu Ubumwe Grand Hotel mu mujyi wa Kigali aho yaje kwerekana ubuhanga bwe mu  gucuranga ,ibintu byatumye ubuyobozi bw’iyo hotel bwaraje kumuha akazi kubera abakiliya bayo .

Uko kugaragaza ubuhanga  mu mucirangire byatumye Dj Niyem izina rye rikomeza kumenyekana cyane ku buryo yageze aho  atangira gutumirwa gucuranga mu bigo bya Leta nka  Minecofin ,BNR  ndetse  ni bindi birori  bitandukanye  hano  muri Kigali.

Kugeza ubu Dj Niyem iyo muganiriye  akubwira ko yishimira  ibyo amaze kugeraho muri aka kazi ko kuvanga umuziki mu birori bitandukanye  kuko  yishimira ko kugeza ubu  ari  Dj wihariye  wa Juno Kizigenza , akaba anishimira kuba yataramiye mu nzu z’Imyidagaduro zikomeye  muri Kigali nka  Kigali Univers mu gitaramo cyitabiriwe na Jose Chameleon , Culture  Gala na  Epic  Brunch  muri Atelier du  Vin

Juno Kizigenza mu kumurika SKOL MALT muri Kigali Univers, ndetse no mugitaramo cya Jose Chameleon muri Kigali Univers. Na CULTURE GALA muri Atelier Du Vin na EPIC BRUNCH muri Atelier Du Vin.

Mu bindi  bintu byinshi  Dj Niyem ashima n’uko impano ye yafata nk’inzozi akiri muto zabaye impamo kandi  kuri  ubu aka yitunze n’umuryango we  nta kiguzi yayitanze ho  ikindi  yifuzaga  byari kuzagira  umwna muto w’urubyiruko yafasha  kugez aku nzoi zo kuba umudj nta kiguzi atanze  .

Dj Niyem  Asoza yatubwiye  ko  nyuma  y’umwaka umwe gusa akora ako kazi muri 2023 yahuye na Dj Crush umwe mu bavanga muziki ba bakobwa wari ufite  inzozi zo kizaba umuvanga muziki w’umwuga  amusaba ko yamwigisha  aramwigisha ku buntu  , ubu akaba ari umwe  mu badj ba bakobwa  bakuzwe hano muri Kigali aho akunda  kugaragara  mu bitaramo hano mu Rwanda ndetse  no mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba .

Ubu Dj  Niyem ubu  abifuza  kumva  no gusohokera aho yacurangiye  ko ari gukorera mu tubyiniro dutandukanye nko kwa Didy D’Or  Lounge  , Sky Sport  Lounge i Remera ndetse na handi henshi hatandukanye , yanasabye  abakuzni be gukomeza  kumukurikira ku mbuga nkoranyamba ze kandi nawe yiteguye  gukomeza kubaha umuziki mwiza .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *