Sénégal: Macky Sall ategerejwe i Dakar mu biganiro na Perezida Diomaye Faye

131 0

Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ategerejwe kugera i Dakar ku wa Gatanu, aho azagirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye>.

Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere agiriye mu murwa mukuru wa Sénégal nyuma y’imyaka ibiri avuye ku butegetsi.

Nk’uko amakuru aturuka muri Sénégal abivuga, uru ruzinduko ruzaba rugufi, ariko rugafatwa nk’urufite akamaro gakomeye mu rwego rwa politiki, kuko ruzahuza abayobozi babiri bayoboye iki gihugu mu bihe bitandukanye.

Kimwe mu bibazo byitezwe kuganirwaho ni kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), aho ashaka gusimbura António Guterres. Kugira ngo ibyo bishoboke, akeneye ko igihugu cye cya Sénégal kimushyigikira ku mugaragaro.

Nubwo Macky Sall yatanze ubusabe bwo gushyigikirwa muri Gashyantare, kugeza ubu Leta ya Sénégal ntiratangaza ko imushyigikiye.

Muri Werurwe, ubuyobozi bwa Dakar bwatangaje ko butigeze butangiza cyangwa ngo bushyigikire kandidatire ye, ibintu byatumye hakomeza kwibazwa niba azabona inkunga y’igihugu cye.

Ibi bibaye mu gihe politiki ya Sénégal iri mu bihe by’impinduka, by’umwihariko nyuma y’uko umubano hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we Ousmane Sonko>, utangiye kuzamo ubushyamirane.

Abasesenguzi bavuga ko iyi miterere mishya ya politiki ishobora kugira uruhare ku cyemezo kizafatwa ku busabe bwa Macky Sall.

Ku rundi ruhande, hari n’amajwi akomeje gusaba ko ubutabera bukurikirana ibyaha bivugwa ko byakozwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Macky Sall, cyane cyane ibikorwa by’urugomo n’urupfu byabaye mu myigaragambyo yabaye hagati ya 2021 na 2024.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa mbere basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Nubwo hataratangazwa gahunda irambuye y’ibiganiro hagati ya Perezida Diomaye Faye na Macky Sall, benshi babifata nk’inama ishobora kugira ingaruka ku hazaza h’umubano wa politiki muri Sénégal ndetse no ku rugendo rwa Macky Sall rwo kwiyamamariza kuyobora Umuryango w’Abibumbye.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *