Bushali yateguje igitaramo cy’akataraboneka i Nyagatare bamwitege

70 0

Umuhanzi Bushali ukunzwe mu njyana ya Kinyatrap, yateguje abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko bashonje bahishiwe cyane ko azabaha ibyishimo bidasanzwe, kandi ko bakwiriye kwitega ibitangaza igihe ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizaba bigeze muri aka karere tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026 bimaze kunyura mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga bikaba byarakomereje mu Karere ka Karongi kuri Sitade ya Rubengera ku wa 11 Nyakanga 2026.

Ubwo Bushali yavaga ku rubyiniro nyuma yo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko mu ndirimbo “Meterese” yakoranye na Yampano, Umwirabura, Ni Tuebwe yakunzwe n’abatari bake, n’izindi, yatangarije itangazamakuru ko abantu ba Nyagatare bashonje bahishiwe.

Ati: “Inama nabagira ntibarebe uko ibi bitaramo byabaye mbere byagenze, bitegure ibintu bishyashya kuko na bo ni urubyiruko, kandi hari yo abakunzi ba Kinyatrap benshi cyane, bashonje bahishiwe, nanjye ndabiteguye njye n’umujene wanjye Cancadem na Kinyatrap Music muri rusange.”

Yagarutse kandi ku kibazo cy’umushinga w’indirimbo ye na Bruce Melodie ndetse na The Ben watinze kurangira bitewe n’amashusho yayo atari yakorwa .

Ati: “Ibintu byahise nta mwanya umuntu yabibonera, kuko iyo ubihaye umwanya uba uri kwisubiza inyuma, ubu turi gutekereza ku byiza biri imbere… Njye ndi umunyamuziki sinjya ngira ibiganiro, uburyo nganiramo nganira mbukoresha mu buryo bw’umuziki muri Studio, ibiganiro nibibaho Abanyarwanda bazabyumva ariko usibye ko nta kibazo, nta kibazo na kimwe gihari.”

Yasabiye kandi abatuye Karongi kuzongera kubona ibi bitaramo bataherukaga vuba aha, ati: “Bakwiriye ibi bitaramo kuko na bo bafite urubyiruko rushyushye, kandi na Kinyatrap ihafite umubare munini.”

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye i Huye ku wa 20 Kamena, bikomereza i Ngoma ku wa 27, Muhanga ku wa 4 Nyakanga, Karongi kuwa 11 Nyakanga, bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare kuwa 18 Nyakanga, i Musanze kuwa 25 Nyakanga, bikazasoreza i Rubavu kuwa 1 Kanama.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *