Mu gihe abakunzi b’imideli ndetse n’imyidagaduro muri Kigali bari bamaze iminsi bitegura ibirori by’ by’Agaciro Fashion Gala &Entertainment Awards 2026 byari bigeye ku ku nshuro ya Kabiri Ubuyobozi bwabyo bwatangaje ko bwabyimuriye ku yindi tariki .
Mu itangazo dufitiye kopi ryasinyweho n’Umuyobozi wa Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards Madamu Josee Ufitinema riravuga ko kubera impamvu zitandukanye babyimuriye indi itariki
Iryo tangazo riragira riti “Tunejejwe no kumenyesha Abashyitsi bacu b’agaciro ,Abafatanyabikorwa ,Abaterankunga, Abakandida , Itangazamakuru ndetse n’abaturage muri rusange ko ibirori by’Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards byari bigiye kuba ku nshuro ya 2 byimuriwe tariki ya 31 Nyakanga 2026 .Aho kuba ku wa 18 Nyakanga 2026 nkuko twari twabibamenyesheje .
Rikomeze rigira riti” Iki cyemezo cyafahswe bitewe n’Impamvu zitunguranye zagize ingaruka ku myiteguro ya nyuma y’iki gikorwa .
Rivuga kandi ko kongera iminsi mike ko bizabafasha kurangiza neza imyiteguro no kubagezaho igikorwa kiri ku rwego rwo hejuru nkuko twabyiyemeje .
Ubuyobozi bw’Agaciro Fashion Gala & Entertainment Award kandi bwaboneyeho gusaba imbabazi ku ngaruka zizo mpinduka zishobora kubagiraho kandi bubashimira ukwihangana , kubwumva no gukomeza kubushyigikira ,
Ku bijyanye n’Amatike Josee yavuze ko yose yamaze kugurwa azakomeza kugira agaciro ku tariki nshya ibirori byimuriweho ndetse ko aho igikorwa kizabera bazahatangaza mu minsi ya vuba,
Ubuyobozi bwasoje buvuga ko buszishimira kubonana nabo ku tariki ya 31 Nyakanga 2026 mu birori byihariye byo kwizihiza Imyambarire,Imyidagaduro ndetse n’Indashyikirwa.



