Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie wasoje urugendo rw’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 mu cyumweru gishize , aho yazengurutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda asusurutsa abakunzi b’umuziki ari kumwe n’abandi bahanzi barimo The Ben, Bwiza na Kitoko. Nyuma y’uru rugendo rwitabiriwe n’imbaga y’abafana, ubu amaso n’amatwi byerekejwe mu Karere ka Karongi, aho ategerejwe mu gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Iki gitaramo kiri muri gahunda ngarukamwaka ya MTN Iwacu Muzika2026, igamije kwegera Abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu ibagezaho ibitaramo by’abahanzi bakunzwe. Uyu mwaka kandi iyi gahunda ifite umwihariko wo kongera guhuriza ku rubyiniro bamwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Bruce Melodie, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, azaba agarutse imbere y’abakunzi be afite imbaraga ziturutse ku bitaramo bya Summer Country Tour, byaranzwe n’ubwitabire bwinshi ndetse n’ibyishimo by’abafana mu turere byabereyemo.
Abategura MTN Iwacu Muzika Festival bavuga ko igitaramo cya Karongi kizaba ari amahirwe ku baturage n’abakerarugendo bazaba bari muri ako karere yo kongera kwihera ijisho bamwe mu bahanzi bakomeye igihugu gifite, mu gitaramo gitegerejweho kuzaba kirimo umuziki mwiza, imbyino n’ibindi bitaramo bizasusurutsa abazacyitabira.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ikomeje kuzenguruka igihugu, igamije kwegereza abaturage imyidagaduro no gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuziki nyarwanda binyuze mu guha urubuga abahanzi bakunzwe n’ingeri zitandukanye z’abafana.
Bruce Melodie na we ategerejweho gukomeza gushimisha abakunzi be i Karongi nk’uko yabigenje mu bitaramo aherutse gusoza.
Igitaramo cya MTN Iwacu na Muzika 2026 cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 kizab ari icya kane nyuma y’ibindi bitatu byahereye I Ngoma ,Huye na Muhanga .



