Cameroun: Ibura rya Perezida Paul Biya mu gihugu rikomeje kwibazwaho

116 0

 

Muri Cameroun ibura rya Perezida Paul Biya rikomeje gutera impungenge no kubyutsa impaka muri politiki y’igihugu nyuma y’Iminsi 44 atagaragara mu ruhame

Perezida Paul Biya, ufite imyaka 93, yavuye muri Cameroun ari kumwe n’umugore we ku wa 7 Kamena, mu rugendo ubuyobozi bwari bwasobanuye ko ari uruzinduko rwihariye rugufi mu Burayi.

Ariko nyuma y’uko hashize iminsi irenga 40, Perezida ataragaragara mu ruhame cyangwa ngo atange ubutumwa ku Banya-Cameroun, ibintu byatumye havuka ibihuha byinshi ku buzima bwe no ku buryo igihugu kiyobowe.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje ku wa 3 Nyakanga, Paul Biya yaba yaragiye mu Busuwisi, aho bivugwa ko ari kuvurirwa mu ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Geneve.

Amakuru kandi avuga ko bamwe mu bagize umuryango we, barimo umuvandimwe we ndetse n’abana be babiri, na bo bari muri Busuwisi.

Ibi byatumye muri Cameroun, cyane cyane mu murwa mukuru Yaoundé, hakwirakwira ibihuha byinshi ku mpamvu Perezida akomeje kutagaragara, mu gihe abanyapolitiki batandukanye basaba ibisobanuro birambuye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Jean Michel Nintcheu, yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba Inama Nkuru y’Itegeko Nshinga gutangaza ko umwanya wa Perezida ushobora kuba warasigaye ubusa bitewe n’igihe kinini amaze adakora inshingano ze ku mugaragaro.

Iki cyifuzo cyanashyigikiwe n’umwarimu wa kaminuza akaba n’impuguke mu mategeko, Jean Calvin Aba’a Oyono, wabigarutseho mu kinyamakuru Actu Cameroun, asaba ko hakurikizwa ibiteganywa n’Itegeko Nshinga niba Perezida adashoboye gukomeza inshingano ze.

Nubwo ibihuha bikomeje kwiyongera, ubuyobozi bwa Cameroun ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ubuzima bwa Perezida Paul Biya cyangwa igihe azagarukira mu gihugu.

Ibura rye rikomeje kuzamura impaka ku miyoborere y’igihugu, cyane cyane mu gihe Paul Biya ari umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, aho yayoboye Cameroun kuva mu mwaka wa 1982.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *