Si umwuga w’uburaya! Impanuro za DJ Flix ku bifuza kujya mu mwuga wo kuvanga imiziki

192 0

Umunyarwandakazi ukiri muto, wihebeye umwuga wo kuvanga indirimbo, Dj Flix yatunyiriyemo urugendo rwo kugera ku nzozi zo kuba umuvangamiziki ukomeye mu Rwanda, ndetse agira inama abakobwa bagenzi be bifuza kujya muri uyu mwuga kubohoka bagakurikira inzozi zabo.

DJ Flixx ukomoka mu Karere ka Nyagatare, ubwo yari mu kiganiro na Ignite Show yasobanuye uko yatangiranye inzozi zo kuba umuhanzi nyuma akaza kwisanga mu kuvanga imiziki.

Ati” Natangiye ndi umuhanzi. Nari mpfite impano ariko ntazi ngo ni iyihe, ndwana no kumenya ikintu nakora kuko kwishuri nari umusitari w’umuhanzi ariko ndirimba nabi, noneho ndabireka, ngeze i Kigali nangira kubona ibintu byinshi ndavuga nti ‘ubu Dj ndabona bwakora’.”

Akomeza avuga ko atangira urugendo rwe nyuma y’amezi ane yabonye amahirwe yo gucuranga mu gitaramo cy’umuhanzi The Ben cyiswe “THE NEW YEAR GROOVE” cyabereye muri BK ARENA, ibi nabyo byagize uruhare mu kuzamura izina rye nk’Umuvangamiziki.

Nyuma yaho amahirwe yongeye kumusekera, The Ben yongeye kumuhitamo mu bahanzi bacuranga mu gitaramo gikomeye yabereye muri Serena Hotel i Kampala, muri Uganda. Flex avuga ko ibyo yabifashe nk’intambwe ikomeye mu kazi ke.

Ati “Ben naramuzonze, bigeraho arambwira ati ‘Flix tuzajyana, itegure, kora playlist neza.’ Naranagiye bigenda neza, kuko hariya muri Uganda icyo gihe naramenyekanye cyane.”

DJ Flix avuga ko kuvanga imiziki atari ukwishimisha cyangwa umurimo w’abirara nk’uko bamwe babibona, ahubwo ari akazi gafite agaciro, ndetse gatunga benshi mu Rwanda.

Ati: “Ni akazi karadutunze, abantu batari bake mu gihugu gatunze, uburyo bwose waba ubonamo amafaranga uri umu DJ ubaho, kandi ni akazi ukora unishimye, sinavuga ko ari ukwishimisha ariko ugakora unishimye.”

Uyu mukobwa kandi yamaganye imyimvure ivuga ko gukora ubu DJ ari ukuba ikirara, avuga ko akazi kose kinjiza amafaranga, gatuma ugakora yibeshaho katakwitwa uburara.

Ati: Ntago ari uburara ni kwakuntu abantu bishizemo ko akabari ari mu byaha, ariko njye nzi abantu baba bari mu kabari bari kunywa fanta. Akazi kakwinjiriza ni akazi niho abantu babera abakene kuko bafite guca urubanza mu mitwe yabo rw’ibintu batakora, kubera iki?”

Dj Flix abajijwe ku bavuga ko umwuga wo kuvanga imiziki ubamo uburaya bukabije, yavuze ko uko bigaragara atari ko biri.

Ati “Twebwe nta n’abagabo batwizera, baba bazi ko turi ibirara. Nta muntu ubu nabwira ngo ndi isugi ngo abyemere. Babyemera bate? Umu-Dj gute aba isugi?”

Yavuze ko kuba hari abatekereza ko abakobwa ari abanyantege nke bidakwiye gutuma hari abibwira ko babakoresha ibyo bashaka byose.

Yakomeje ati “Ntacyo nakora ntagishaka. Akazi uhemberwa ni ugucurangira abantu bakishima, ibyo numara kubikora si ngombwa gusuhuza abantu bose. Rimwe na rimwe uba ugomba no kubamo inshinzi kuko burakora. Ntukabye ariko niba niba udashaka ikintu ntugikore.”

DJ Flix avuga ko amaze gutera intambwe igaragara mu buzima bwe bwite kubera uyu mwuga. Yatangiye kwizigamira, yiyishyurira ibikenewe byose ndetse akiyitaho. Avuga ko atarabona amafaranga menshi cyane, ariko akishimira ibyo yagezeho mu gihe gito.

Ati “Nabitse amafaranga, udakuyeho ko naniyishyurira ibyo nkeneye, udakuyeho ko niyitaho, nabitse amafaranga, atari menshi ariko nishimira ko nayabitse mu gihe gito.”

Kuri we, intego ni ukuba DJ w’umunyamwuga kandi uhenze, utazamenyerwa mu buryo busanzwe kuko yumva uyu mwuga ukwiye icyubahiro nk’indi yose. Avuga ko yifuza kuzamura urwego rwe, ndetse agashishikariza n’abandi cyane cyane abakobwa gutinyuka bagakora ibyo bakunda.

Ati “ Umenyeko ibyo ugiyemo ubikora ubikunze, udafite uwo muri guhimana, ubundi umenye ko ubijyanyemo intego nziza kandi zizahoraho, utazahindagura, ngo nubona abakora imideli nawe ujyemo, nubona abakina filime ujyeyo, umenyeko ubirimo ubirimo.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *