Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu y’urupfu rwa Rob Dieperink wari umusifuzi wa ruhago mu Buholandi

41 0

Umusifuzi w’Umupira w’amaguru w’Umuholandi, Rob Dieperink, yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bike akuwe ku bazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique muri iyi mpeshyi.

Dieperink yari yatoranyijwe mu basifuzi bazakoresha ikoranabuhanga rya VAR muri iri rushanwa, ariko muri Gicurasi FIFA yamukuye ku rutonde rw’abasifuzi bazakora mu Gikombe cy’Isi.

Hari nyuma y’uko uyu musifuzi w’imyaka 38 yatawe muri yombi na polisi y’u Bwongereza muri Mata, nyuma y’uko hatanzwe amakuru y’ikirego cy’uko yasambanyije ku gahato umwana w’umuhungu utarageza imyaka y’ubukure, ariko icyo kirego cyakuweho kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryatangaje ko “ryatunguwe kandi ribabajwe cyane” n’urupfu rwa Dieperink, ariko icyateye uru rupfu nticyigeze gitangazwa.

KNVB yagize iti “Kubura Rob biduteye gutakaza umusifuzi wubahwaga cyane, ariko cyane cyane tubuze mugenzi wacu warangwaga n’ubugwaneza n’ubwitange.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) na ryo ryatangaje ko ryamenye aya makuru ndetse ryihanganisha umuryango we, inshuti n’abakunzi ba ruhago mu Buholandi.

Dieperink yari asanzwe asifura imikino yo mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi, Eredivisie, kuva mu 2017, ndetse yari umusifuzi wa VAR muri Euro 2024.

Nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abasifuzi bazasifura Igikombe cy’Isi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru De Telegraaf cyo mu Buholandi, Dieperink yavuze ko yari “yarashinjwe ibinyoma.”

Ati “Birambabaza cyane kuba narashinjwe ibinyoma. Kuva mu ntangiriro, nakoranye neza n’iperereza ryakozwe na polisi kandi nahise mpa FIFA, UEFA na KNVB amakuru yose ku byabaye.”

Yakomeje agira ati “Nshimira ubufasha nabonye muri KNVB ndetse n’uburyo bakemuye iki kibazo. Birababaje kuba FIFA yarafashe icyemezo cyo kutongera kunshyira mu bazasifura Igikombe cy’Isi. Birumvikana ko nababajwe n’icyo cyemezo.”

Dieperink yari umusifuzi wa VAR ku mukino Crystal Palace yatsinzemo Fiorentina ibitego 3-0 muri ¼ cya Europa Conference League wabaye ku wa 9 Mata 2026.

Rob Dieperink waherukaga gukurwa mu bazasifura Igikombe cy’Isi, yitabye Imana ku wa Mbere

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu y’urupfu rwa Rob Dieperink wari umusifuzi wa ruhago mu Buholandi

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *