MUSANZE: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yazanye njyanama y’akarere kwita kumuturage kugira ngo ahore ku isonga

521 0

Kuri uyu munsi taliki ya 19 Nzeri 2025  mu Karere ka MUSANZE habereye  inama mpuzabikorwa y’Akarere yari iyobowe na Mayor Waka karere ariwe MUSENGIMANA Claudieu igaruka ku igenamigambi ry’iterambere rirambye ry’Akarere mu myaka itanu, ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2024 – 2025 n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka n’umutekano.

Ubwo Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yagezaga ijambo kubitabiriye uyu muhango yasabye abitabiriye iyi inama gutanga ibitekerezo bigamije iterambere ry’umuturage bigafasha mu gukumira imirire mibi n’igwingira, gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza by’umuturage no kurangwa n’intego imwe yo kubaka ejo heza hazaza.

Yagize ati: “Muri rusanjye twagize inama nziza mumfashe muntize amashyi mbashyimire, Igikurikiyeho nugushyira mu bikorwa Ibyo twaganiriye iyo abantu bahuye gutya bakungurana ibitekerezo bakiha icyerekezo ukabona nabo aho bashaka kugera Kandi bakiha n’umwanya wo kubikoramo icyo nicyo kiba gikenewe mu nama nkizi ngizi tugafata imyanzuro yumvikana ariko tukiha n’igihe cyo kuyishyira mu bikorwa n’abagomba kuyikurikirana muri icyo gihe kitari kirekire Ibyo nibyo twari dukeneye uyu munsi”.

Yakomeje asaba umuyobozi wa njyanama y’akarere n’abajyanama bakorana n’abayobozi batandukanye ababwira ko inama bagiranye urebye umuntu yavuga ko igikomeye abasaba bajye kwihata bavuye muri iyi nama ari ugukora Ibyo bashoboye byose kugira ngo umuturage ahore ku isonga  gusa bizadusaba gusubiza ibibazo by’umuturage tukumva ko nta kibazo gito umuturage yakuzanira iyo cyamuzinduye nuko kiba kimubabaje intambwe ya mbere ni ukumwumva ukamutega amatwi ukamfasha no kugisubiza icya kabiri mbasaba nugukomeza gushyira hamwe nk’ubuyobozi bw’akarere  mugashyira hamwe nabo mukorana bose murabona ko twuzuye iki cyumba uyu munsi buri wese afite aho yashyira itafari rye kugira ngo Musanze itere imbere anabasha gukomoza ko imihigo y’Akarere ka Musanze nk’umugi iba igomba gutandukana n’imihigo y’akarere  kicyaro ibyo mugomba kubyumva Musanze tugomba kugira imigi imihigo ijyanye nuko umugi umeze.

Iyi nama yitabiriwe ningeri nyinshi zitandukanye
Abitabiriye iyi nama bisanzuye baba ibibazo bitandukanye
Ubwitabire bwari bwinshi
Umwe mubayobozi b’imidugudu yabajije ikibazo ko nabo bazajya bahabwa ishimwe
Umuyobozi wungirije mu karere ka Musanze ushinzwe ubukungu nawe yagize ibyo asubiza mubyo babajije mu karere abereye umuyobozi

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *