Burkina Faso, Mali na Niger byatangaje ko byikuyemo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI).
Mu itangazo ryasinyweho n’aba bayobozi b’ingabo b’ibihugu byo mu karere ka Sahel, bavuze ko CPI ari “igikoresho cyo guhatira abandi mu buryo bwa gikoronize gishya.”
Aba basirikare bafashe ubutegetsi binyuze mu mumahirika y’ubutegetsi ku ngufu yikurikiranyije bavuze ko batazemera ububasha bw’urukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i La Haye.
“CPI yagaragaje ko idashoboye guhangana no gukurikirana ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, jenoside ndetse n’ibyaha by’ubushotoranyi byemejwe,” uko niko aba bayobozi batatu babivuze.
Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangwa n’urukiko ku cyemezo cy’ibi bihugu bifitanye umubano ukomeye na Russie, mu gihe Perezida wayo afite impapuro zo gufatwa zatanzwe na CPI.
Ibi bihugu bitatu byatangaje ko bigiye gushyiraho “uburyo bw’imbere mu bihugu bugamije kubaka amahoro n’ubutabera.”
Nyamara ingabo z’ibi bihugu ziregwa kwica abasivile, mu gihe urugomo rukomeje kwiyongera mu karere ruhanganye n’imitwe ya kisilamu ifitanye isano na Al-Qaïda n’Intara ya Kiyisilamu (ISIS).
Ubu aba abayobozi b’igisirikare nibo bagenzura Burkina Faso, Mali na Niger, nyuma y’amahirika y’ubutegetso yabaye hagati ya 2020 na 2023. Aya niyo mahanga atatu gusa agize Confédération des États du Sahel.
Ibi bihugu birega CPI ko igamije guhora itumbiriye ibihugu bikennye, ibintu byigeze kunengwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, wari washinje urwo rukiko kugira ubusumbane bwibasira Afurika.
CPI yashinzwe mu 2002 kugira ngo ikurikirane abakoze ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’iby’ubushotoranyi.
Mu manza 33 zatangiye gukurikiranwa kuva ishyirwaho, uretse rimwe gusa, izindi zose zirebana n’ibihugu byo muri Afurika.
Kwikura mu rukiko (CPI) ku gihugu byemezwa neza nyuma y’umwaka umwe icyo igihugu kibimenyesheje ONU.


