Mupende Ramadhan wamenyekanye Bad Rama usigaye abarirwa mu bantu bafashe umugambo wo guharabirka u Rwanda n’abayobozi barwo muri iyi minsi yangiwe kwinjira mu gitaramo Riti Joel yakoreye muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika
Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bo muri Leta ya Indiana no mu yindi mijyi itandukanye.
Bad Rama, wiharaje kwirirwa atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, yashatse kwinjira muri icyo gitaramo ariko abashunzwe kwinjiza abantu bamukumira bakimubona ubwo yagerag aho cyabereye .
Ubwo uyu mugabo yageraga ahabereye iki gitaramo, abagiteguye bamumenyesheje ko atemerewe kwinjira, ndetse asubizwa amatike ye.
Umunyamakuru Irakoze Richard wahize akorera bimwe mu binyamakuru hano mu Rwanda usigaye atuye muri Amerika nkuwari uri aho igitaramo cyabeye yatubiye ko Bad Rama yari aherekejwe n’abamucungiye umutekano bane ariko bakangirwa gukomeza bagasubira inyuma .
Yagize ati: “bakihagera babwiwe ko batari bwemererwe kwinjira ndetse bansabwe kuva mu nkengero z’ahaberaga iki gitaramo.
Nkibisanzwe uyu mugabo wabonaga yarakaye Bad Rama yagiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yanyuze muri Leta enye zose kugira ngo agere ahabereye icyo gitaramo, yasohowemo nk’igisambo.
Ati: “ Ndahageze ibibaye, urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umutipe ampamagariye nk’igisambo?”
Ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama akomeje guhabwa inkwenene, bamwe baramwibutsa ko nta wanga u Rwanda ngo bimugwe amahoro, abandi bakavuga ko yabikoze agamije kuvugwa mu itangazamakuru.
Uretse Ruti Joël, abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abandi bahanzi barimo na TMC, wamamaye mu itsinda rya Dream Boys.
Bad Rama ku mbuga nkoranyambaga yakomeje kugaragaza ko umugambi wo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo yamaze kugugira iturufu akoresha kugira yibonere amaronko


