Algeria : Perezida Abdelmadjid Tebboune yasezeye mu cyubahiro Liamine Zeroual witabye Imana

172 0

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yagiye   ku bitaro bya gisirikare bya Mohamed Seghir Nekkache Hospital biherereye i Alger, aho yagiye guha icyubahiro  no gusezera bwa Nyuma  Liamine Zeroual witabye Imana ku wa Gatandatu azize uburwayi yari amaranye igihe.

Mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro uyu wahoze ayobora igihugu, Leta ya Algeria yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu guhera ku Cyumweru, aho amabendera yashyizwe mu gice cyo hagati mu gihugu hose no mu biro by’ubudipolomate byo hanze.

Liamine Zeroual yari umwe mu basirikare bakomeye b’igihugu, aho yigeze no kuba mu Ngabo za gisirikare zarwaniye ubwigenge, Front de libération nationale (FLN), zarwanyaga ubukoloni bw’u Bufaransa.

Nyuma y’ubwigenge, yakomeje urugendo rwe mu gisirikare no mu buyobozi, aza kugera ku rwego rwo kuyobora igihugu mu bihe by’inzibacyuho byari birimo intambara y’imbere mu gihugu.

Yatorewe kuyobora Algeria manda y’imyaka itanu, ariko mu 1998 ahitamo kuva ku butegetsi mbere y’igihe cye, bitewe n’amakimbirane n’ibitekerezo bitandukanye byari mu buyobozi bw’igihugu.

Nyuma y’iki cyemezo, habaye amatora yihutishijwe mu 1999, yaje gutsindwa na Abdelaziz Bouteflika, amusimbura ku buyobozi bw’igihugu.

Urupfu rwa Zeroual rwateye agahinda kenshi mu baturage ba Algeria, aho benshi bamwibuka nk’umuyobozi wagerageje kugarura ituze mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko uruhare rwe mu gihe cy’intambara y’imbere mu gihugu rwagize akamaro kanini mu kugerageza gusubiza igihugu ku murongo, nubwo ibihe yari arimo byari bikomeye cyane.

Liamine Zeroual azahora yibukwa nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu mateka ya Algeria, by’umwihariko mu bihe by’inzibacyuho n’ibibazo bikomeye by’umutekano.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *