Mu murenge wa Rugera mu kagari ka Rugera mu Karere ka Nyabihu abaturage baturiye umugezi ukora mu Karere ka Muhanga, Ngororero uhuriye ku Rugomero rwa Nyabarongo ya 2 kano kanya barimo kuriya ayo kwarika bitewe nuko bagiye kwakwa imitungo yabo mu buryo butemeranyijwe n’amategeko.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru harimo: NYARUTEMBE Jerome yagaragarije agahinda gakabije itangazamakuru aritangaiza avuga ko kuva kumugezi uri kuruhande rw’akarere ka Muhanga bahateye ibiko ku buso bugera kuri 21% aho kugera iwe mu rugo haje abakozi bamubwira ko baturutse baje gupima mukwe kugira ngo bahatuze abaturage bahuye n’ibiza baturutse muri Jomba.
Yagize ati:”Njyewe natunguwe no kubona abakozi ntazi bakaza bavuga ko baturutse ku karere bavuga ko baje gupima mu murima wanjye niguriye ntanabizi ndetse bakanavuga ko baje gupima iwanjye ntanuwigeze aza gukora igenagaciro mu isambu yanjye ifite ubuso bungana na 80m*62m bakansaba ko aho ntubatse nteganya kuzahinga imbuto z’urubyaro rwanjye ndetse no gukora akarima kigikoni kumuryango wanjye”.
Yakomeje atangariza itangazamakuru ko yifuza niba Leta y’Urwanda niba ishaka gutanga mukwe ko yamwishyura amafaranga y’Urwanda angana na Miliyoni mirongo itatu y’Urwanda (30M).
UWINEZA Marie Josée, NTIRIKWENDERA Pierre Celestin na NIZEYIMANA Betty bafite iki kibazo cyo kubazanira abimukira mu mirima yabo mu buryo batari biteguye ndetse biri mu buryo batamenyeshejwe, bavuze ko batishimiye iki gikorwa cyafashwe n’Akarere ka Muhanga.
Bagize bati:”Twatunguwe no kubona abantu baje bambaye amajire batubwira ko baje gupima amasambu yacu batumwe n’Akarere ngo bagiye kuzazana abimukira basenyewe n’ibiza muri Jomba bakubitwa n’inkuba dore hari abaje gupima binjiraga mu byumba babamo babakanga ndetse na NTIRIKWENDERA Pierre Celestin ufite imyaka 70 we yatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere bushaka kuza ku mwimura mu mutungo ku ngufu asoza avuga ko arimo kutabaza Leta y’Urwanda kugira ngo imufashe ko yaguma munzu ye dore ko ari ku ivuko rye kandi nta muturage wimurwandu n’undi.
NIZEYIMANA Betty yavuze ko baje kubarura iwe basanga atarahindurizwa ubutaka bwe biba ikibazo gikomeye bitewe nuko basanze uwo baguze yitabye Imana harimo kode kugiti cye abasaba ko iyo kode yakurwaho dore ko yaguze nuwitwa NYIRANDAGONDEYE Colletha”.
Itangazamakuru ryabashije kuhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu witwa MUKANDAYISENGA Antoinette ku ibyerekeranye n’uturima twigikoni bitewe n’aho abaturage bagiye kwakwa kugira ngo bahatuze abahuye nibiza aho bari batuye yasubije itangazamakuru agira ati: Ntabwo bishoboka ko wafata umuturage ngo ufate aho atuye ngo umusige iheruheru agasigara aho atacukura ubwiherero naho yatera imboga bizwi nk’akarima kigikoni.
Yagize ati:”Twese turabizi ko iyo habaye impamvu ziteganywa abaturage bashobora kwimurirwa ahantu bitewe n’ikibazo kibiteye cyaba icy’ibiza cyangwa izindi nyungu rusange bakagira ahandi hantu batuzwa”
Yakomeje avuga ko iyo umuntu agiye gutura ku butaka bw’undi muntu hatangwa ingurane ikwiye, ntabwo abantu bari bahasanzwe bagiye kuhava ngo hatuzwemo abandi ahubwo abandi bazaza batuzwe ku butaka.
Ikindi navuga ni uko kiriya gice nk’uko bakibabwiye cyagenewe imiturire bagomba kumenya imikoreshereze y’igishushanyo mbonera.
Ati:”Uwari usanzwe ahatuye atuye mu nzu iwe icyo abaturage bagomba kumva ni uko hari n’igice cyagenewe uruzi ku buryo abahatuye tutabegereza hepfo, abandi bazaza kuhatuzwa ni abazimurwa mu manegeka ariko nabo bazaza bature ahagenewe gutura baturane n’abahasanzwe kubera ko ntawe uzimurwa ahafite inzu mu miturire.


